Kuva kuri uyu wa kane abavugabutumwa mu muryango w’abayislam mu Rwanda batangiye ikoraniro gusobanura idini ya islam n’ukuri kwako aho nyuma y’icyo giterane hahise hinjira idini ya islam abantu icumi.
Iki nicyo giterane kibaye icya mbere kuva leta yahagarika ibikorwa byose bihuriramo abantu benshi kubera icyorezo cya covid19.
Iki giterane cyabereye ahazwi nka Tarinyota mu biryogo aho inyigisho zibandaga ku kumvira ubuyobozi bwaba ubw’idini cyangwa ubwa leta, kwirinda ibyaha by’ibyorezo.
Bigishijwe ko Imana ari imwe, kandi ko na Yezu atari Imana ahubwo ari umugaragu wayo, herekamwa uko yasengaga yubamye hasi ndetse n’uburyo abamalaika basenga bubamye hasi.
Abatanze izi nyigisho yagaragaje ko abemera Yezu bakwiye kubikora nkuko yabikora mandi ko nta handi byasangwa uretse mu idini ya islam.
Ujyakuvuga Omar wo mu kirere cy’imyaka 40, umwe mu bahisemo kuba umuyislam yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye aba umuyislam ari uko yafashijwe ku nyigisho izatanzwe kandi zikaba ari ukuri ndetse bakazigisha bashingiye kiri bibiliya yemera.
Avuga ko agiye gukurikirana inyigisho z’idini no kugendera kiri gahunda z’idini ya islam, akenemeza ko yarinasanzwe azi islam ariko atari azi ko abayislam basobanukiwe bibiliya.
Iki giterane biteganijwe ko kimara iminsi itatu aho gitangira saa munana kigasozwa saa kumi n’ebyiri. Kikaba cyitabirwa na buri wese yaba umuyislam cyangwa umukirisitu akanahabwa umwanya wo kubaza ibibazo bishingiye kuri Bibiliya na Qur’an.
Aya makoraniro kandi akazakomereza no mu bindi bice birimo Kimisagara kuri Maison des jeunes, no muri Gasabo i Jabana who buri hose bazajya bahamara iminsi itatu.