Home Amakuru COVID19: Mu minsi 10 ishize, ubwandu buri kuri 0,3%

COVID19: Mu minsi 10 ishize, ubwandu buri kuri 0,3%

209
0
  • Hapimwe abantu barenga ibihumbi 108
  • Handuye 343 mu gihe cy’iminsi 10
  • Hitaba Imana abantu 9 bo mu turere 5, n’umujyi wa Kigali

Mu gihe isi yose ikomeje guhangana n’icyorezo cya Covid19 gikomeje gufatirwa ingamba zikaze hirya no hino ku isi n’u Rwanda narwo ntirwasigaye mu nguhangana nacyo, kuri ubu ubwandu buri hasi ugereranyije n’ukwezi kwa mbere aho cyari cyongeye kwyongera gukaza umurego.

Muri uku kwezi kwa kabiri mu gihe cy’iminsi 10 ishize n ukuvuga guhera tariki ya 01 kugeza ku itariki ya 10 Gashyantare 2022  (01 -10 Gashyantare 2022) ibipimo byafashwe na Minisiteri y’ubuzima bigaragaza ko abantu 108,671 aribo bapimwe iki cyorezo cya koronavirusi aho abasanzwemo iki cyorezo bari 343.

Iyo hashyizwe ku ijanisha hagaragara ko iki cyorezo kiri ku rwego rwa 0,3% bisobanuye ko nubwo abantu bagiye bandura ariko hari intambwe imaze guterwa n’abashinzwe ubuzima.

Uretse abapimwe ndetse bakananduye, iki cyorezo gikomeje kugira abo gihitana aho muri iyi minsi 10 cyahitanye abantu 9, naho abakirebye bakaba bari batanu.

Uturere twapfushije abantu ni dutanu n’umujyi wa Kigali aritwo  Nyamagabe, Musanze, Rubavu Gakenke na Gicumbi, aho utu turere twa Gakenke na Gicumbi dufite umubare w’abantu babiri bazize iki cyorezo.

Mu minsi 10 yo mu kwezi kwa mbere ni ukuvuga tariki ya 22-31 Mutarama 2022 mu bipimo 121,771 byapimwe iki cyorezo cya Covid19 abantu barenga 1,236 nibo bagaragaweho ubwandu bwa Covid byari bigize ijanisha rya 1,01% ndetse abantu 10 bakaba baritabye Imana.

Ubukangurambaga bukaba bukomeje gukorwa mu gihugu hose, aho basaba abanyarwanda gukomeza kwikingiza iki cyorezo mu buryo bwuzuye ndetse no kwishimangiza arirwo rukingo rwa gatatu ku bantu bamaze amezi atatu bikingije urukingo rwa kabiri.

Photo: Twitter/ Minisiteri y’ubuzima

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here