Urukiko rwo mu gihugu cya indonezia kuri uyu wa gatatu rwakatiye igifungo cya burundu umwarimu wigishaga amasomo ajyanye n’idini ya islam kubera guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abana n’abakobwa 13.
BBC iravuga ko mu bana basambanyijwe n’uyu mwarimu, umunani muri bo bari mu kigero cy’imyaka 12 na 16 batwite nk’uko Polisi ibitangaza.
Ibi birego byatangiye gukorerwa mu bigo bicumbikira abanyeshuri aho ibyinshi ari ibigo byigisha amasomo y’idini muri icyo gihueu
Umucamanza yamuhamije iki cyaha Hery Wirawan ashingiye ku kuba abasambanyijwe byarabagizeho ingaruka zirimo no kuba barangirjwe bikomeye ku myanya ndangabitsina.
Iyi ngeso y’uyu mwarimu yagaragaye mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize ubwo umwe mu babyeyi b’umwe mu bana yatangazaga ko umwana we atwite kandi ntaho yayikuye uretse ku ishuri.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu mwarimu igihano cyo gupfa cyangwa akicwa ku mu mugaragaro kubera ibikorwa bibi yakoze, aho yatangiye kubikora hagati y’umwaka 2016 kugeza mu mwaka 2021.
Leta ya Jakarta yatangaje ko izatanga amadorali ya Amerika 6000 ahwanye na miliyoni zirenga 6 y’amanyarwanda nk’icyiru yiciye cyo gufasha buri muryango ufite umukobwa wahohotewe n’uyu mwarimu.