Home Amakuru Uwiciwe ingurube muri Cyinzovu arasabira Imam imbabazi ko yarekurwa

Uwiciwe ingurube muri Cyinzovu arasabira Imam imbabazi ko yarekurwa

1364
0
  • Uwiciwe ingurube arasaba ko Imam yarekurwa
  • Imam niwe wihamagariye abapolisi
  • Abatuye Akinyenyeri barifuza ko Imam yarekurwa
  • Nyiringurube nubwo atari umuyislam yitwa Issa

Kuva kuwa gatandatu tariki ya 12 gashyantare 2022, Imam w’umusigiti w’abayislam uhererereye mu mukagari ka Cyinzovu mu murenge wa Kabarondo muri Kayonza, ari mu maboko y’ubutabera aho azira kwica ingurube, cyakora Nyiri ukwicirwa ingurube akavuga ko nta kibazo yari afitanye na Imam w’uyu musigiti ndetse yamusabiye kurekurwa.

Mu kiganiro umuyoboro wagiranye n’uwiciwe ingurube Habyarimana Issa (Nubwo yitwa Issa si umuyislam) yawutangarije ko ibyabaye kuri Imam ari ibyago kandi ko bakoranye amasezerano y’ubwiyunge ayajyanye kuri Polisi barayakira ariko ntibamurekura.

Uyu mugabo uvugana igishyika cyo kwifuza ko Imam wa Cyinzovu yarekurwa avuga ko ubwo abana basukuraga ikibuti aribwo ikibwana kimwe cyabacitse kijya ku musigiti, Imam agikubita inkoni ebyiri gihita gipfa bituma bashyamirana ariko baza kwiyunga.

Yagize ati: “Narimo mpinga hepfo y’umusigiti, ingurube zicika umwana, imam ayibonye ahita ayikubita, yego yarafite umujinya nanjye naje mfite umujinya turashyamirana, byamaze nk’amasaha abiri, ariko twakoze amasezerano yo kwiyunga harimo ko agomba kunyishyura.”

Habyarimana Issa asaba abafunze Imam Sadati ko bamurekura kuko biyunze ndetse ko no mu buzima busanzwe batari babanye nabi ku buryo abantu bavuga ko ari imyitwarire mibi asanganywe.

Umwe mu baturage utashatse ko tuvuga amazina ye yadutangarije ko n’ubusanzwe mu mudugudu w’Akinyenyeri ingurube za Issa zatezaga umutekano muke, zikagera no ku musigiti, kandi ko Imam bigeze kubiganiraho amubwira ko ingurube ze zijya ziza ku musigiti bumvikana ko bitazongera.

Umuyoboro.rwa wamenye ko nyuma y’uko iki kibazo kivutse ubuyobozi bw’umudugudu bwabunze ndetse bakumvikana ko agiye kumwishyura amafaranga 100,000, cyakora ubwo bwumvikane bukaba butarigeze buhabwa ishingiro ahubwo yakomeje gufungwa.

Mukuru w’uwiciwe ingurube Habimana Juma usanzwe ari n’umuyoboke w’idini ya Islam nawe yemeza ko aba bombi bari basanzwe babana neza, nubwo ingurube ze zisanzwe zijya mu baturage no ku musigiti bakamwiyama, akemeza ko nyuma y’uko hishwe iyo ngurube bakoranye amasezerano y’umvikaniye imbere y’ubuyobozi bw’umudugudu.

Ninde wahamagaye Polisi

Amakuru twashoboye kumenya ni uko nyuma y’uko Habyarimana Issa yiciwe ingurube nawe yarakaye bikomeye ndetse akajya ajugunya icyo kibwana cy’ingurube kuri Imam kugeza aho, Uyu muyobozi w’umusigiti yafashe icyemezo cyo guhamagara Polisi mu rwego rwo guhosha uburakari.

Nyuma y’aho polisi ikorera ku murenge wa Kabarondo igereye ahabereye icyo gikorwa, aba bombi barahamagaye bajya kuri station ya Polisi kubazwa Imam ararekurwa ariko aza kongera guhamagazwa aribwo yafungwaga.

Bamwe mu batuye muri uyu mudugudu badutangarije ko nubwo habereye ibi byago bitigeze bibabuza gukomeza umubano hagati yabo, ahubwo ko bifuza ko uyu muyobozi w’uyu musigiti yarekurwa kuko ibyamubayeho bitafatwa nko kugirira umugambi wo kugirira nabi amatungo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here