Home Imikino Eric Dushimimana usifura yambitse impeta Uwase bitegura kurushinga 

Eric Dushimimana usifura yambitse impeta Uwase bitegura kurushinga 

740
0

Umusifuzi wo mu Cyiciro cya Mbere, Dushimimana Eric usifura hagati mu kibuga, yambitse impeta umukunzi we, Uwase Marie Louise uzwi ku izina rya Nana, maze amusaba kuzamubera umugore w’isezerano.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare, ubera mu Murenge wa Gisozi ahari hateguriwe iki gikorwa.

Inshuti za hafi z’aba bombi ndetse n’abavandimwe ba bo, bari babukereye ngo baze babe abahamya.

Ku gicamunsi, nibwo Dushimimana Eric yatunguye umukunzi we, Uwase Marie Louise (Nana), maze akura impeta aho yari ibitse, amusaba ko yamwemerera kuzamubera umugore w’isezerano. Undi nawe ntabwo yazuyaje yahise amwemerera, maze amuha urutoki rwabugenewe ahita yambikwa impeta.

Nk’uko Dushimimana yavuze, ko bombi bamaze imyaka itanu mu munyenga w’urukundo ndetse baritegura ubukwe mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Dushimimana Eric ni umusifuzi ukiri muto kandi utanga icyizere umaze imyaka itanu asifura mu Cyiciro cya Mbere.

Dushimima asanzwe asifura mu Cyiciro cya Mbere
Nana yemeye kuzaba umugore w’isezerano wa Eric Dushimimana
Amarangamutima adasanzwe yagaragajwe na Eric na Nana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here