Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi ziri munsi y’imyaka 17 (Amavubi U17) akaba n’umukinnyi w’Irerero rya Shaning FA, Mugisha K. Edrick yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za América gukomeza amasomo arimo n’umupira w’amaguru.
Uyu musore yuriye indege mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 1 Werurwe. Uyu mukinnyi yari yaherekejwe n’ababyeyi be ndetse n’inshuti.
Mugisha usanzwe ukina mu gice cy’ubusatirizi, mbere yo kurira indege yahawe ubutumwa n’umutoza we Nkotanyi Ildephonse, wamusabye kuzita cyane ku kimujyanye kandi akazahesha Igihugu cye ishema.
Uyu mutoza kandi, yashimiye ababyeyi ba Mugisha avuga ko habayeho gufatanya kuri buri ruhande mu nshingano ze.
Uyu musore yagiye kwiga muri State ya Ohio.
Nk’uko Nkotanyi utoza Shaning FA yabitangaje, Mugisha yabonye aya mahirwe binyuze mu mpano afite yo gukina umupira w’amaguru.
Ati “Hari Abanya-América basanzwe baza muri Afurika gushaka abana bafite impano mu mupira w’amaguru na Basketball. Muri 2020 baje mu Rwanda, tumenya amakuru, mvugana n’ababyeyi baramwandikisha aca mu igeragezwa araritsinda. Yagombaga kugenda muri 2021 ariko bitewe na COVID-19 ntabwo byamukundiye guhita agenda.”
Yongeyeho ati “Ubu nibwo agiye gukurikirana amasomo arimo no kwiga umupira w’amaguru.”
Uyu musore w’imyaka 16 asanzwe ari umwe mu beza iri rerero rya Shining FA, ryari rifite ariko uyu mutoza akomeza avuga ko kuba yerekeje ku mugabane wa América ari amahirwe akomeye ku Rwanda.
Iri rerero rifite icyicaro i Remera, ryaciyemo abakinnyi barimo Kimenyi Yves (Kiyovu), Kwizera Janvier (Police FC), Ishimwe Pierre (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Ndizeye Gad (Police FC), Nishimwe Blaise (Rayon), Usabimana Olivier (Etincelles FC), Biramahire Abeddy (AS Kigali), Mugunga Yves (APR FC), Sindambiwe Protais (Gorilla FC) n’abandi.