Umuhanzi w’izina rinini, Nemeye Platini, yiyemeje gususurutsa abataramira mu kabari ka 2 Shots Club gaherereye i Remera.
Uyu muhanzi yateguje abagana muri 2 Shots Club, ko kuri uyu wa Gatandatu guhera Saa Mbiri z’ijoro, aza kuba abataramira.
Kwinjira muri iki gitaramo, byagizwe ibihumbi 5 Frw. Uretse Platini kandi, hari itsinda rya Don Gaga riraza kuba ricuranga (Live).
Hari kandi Dj Alpha uza kuba ari kuvanga imiziki. Abishyuye amafaranga yo kuza kureba iki gitaramo, baraba banemerewe kuyanywamo cyangwa kuyaryamo.
Akabari ka 2 Shots Club, kamaze kwandika izina mu kuzana abahanzi bakomeye bataramira abakagana.