Home Amakuru G.S APACOPE yatsinze irushanwa ryo kuvugira mu ruhame

G.S APACOPE yatsinze irushanwa ryo kuvugira mu ruhame

809
0

Umunyeshuri w’umukobwa wa Groupe Scolaiare APACOPE, Gakumba Ishya Daïsy Gaëlle, yatsinze irushanwa Mpuzamahanga ryo Kuvugira mu ruhame (Public Speaking).

Iri rushanwa ritegurwa n’Abari n’Abategarugori bagera ku 66000 ukorera mu Bihugu 118 harimo ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza byose (Commonwealth), Soroptimist International, ufatanyije n’undi Muryango witwa Commonwealth Businesswomen Network wita ku Iterambere ry’Umugore na ba Rwiyemezamirimo b’Abagore.

Public Speaking, ni irushanwa rihuza abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 10-11. Mu Rwanda, ryateguwe na Soroptimist Club Ruhango ikorera mu Karere ka Ruhango.

Gakumba Ishya Daisy Gaëlle w’imyaka 10 wiga muri Groupe Scolaiare APACOPE mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, ni we wahize abandi mu Gihugu. Bisobanuye ko ari we uzahagararira u Rwanda n’Umugabane wa Afurika muri Rusange mu irushanwa rya nyuma riteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2023.

Iri rushanwa ryari ryabereye ku Cyicaro Gikuru cya REB, ryitabiriwe n’ibigo bitanu byo mu Rwanda. Ibi bigo byavuyemo abana 10 bagombaga guhatanira umwanya wa Mbere wegukanywe na Gakumba.

Irushanwa rya nyuma, rizamuhuza n’abandi bana bazaba baturutse mu Bihugu 11 byo ku migabane itandukanye irimo n’uwa Afurika uzaba uhagarariwe n’u Rwanda.

G.S APACOPE, yabonye umwanya wa Mbere, uwa Gatatu ndetse n’uwa Kane mu Gihugu hose.

Iri rushanwa rifite intego yo gutinyura umwana w’umukobwa kuvugira mu rushanwa, kwigira kwe no kwagura ubumenyi mu bya Tekinike.

Irushanwa rya nyuma, rizaba hifashishijwe iyakure (online). Impamvu yo gushyira irushanwa rya nyuma (final) tariki ya 10 Ukuboza, ni uko ari umunsi Soroptimist International iba yizihiza Umunsi wa yo Mpuzamahanga.

Ubwo Ishya yari kumwe n’abateguye irushanwa
Ishya wiga kuri G.S APACOPE, yahize abandi mu Gihugu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here