Home Amakuru Umuryango wa Karinganire Eric wongeye gutabaza Umukuru w’Igihugu

Umuryango wa Karinganire Eric wongeye gutabaza Umukuru w’Igihugu

784
0

Nyuma y’umwaka Karinganire Eric afunzwe akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, umuryango we wongeye gutabaza Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ngo abarenganure.

Guhera tariki 15 Gashyantare 2023, Karinganire Eric afungiye muri Gereza ya Nsinda iherereye mu Karere ka Rwamagana. Uyu mugabo uhamaze umwaka urengaho gato, nanubu urubanza rwe rukomeje kuzamo ibisa n’amayobera.

Icyaha akekwaho, ni icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Icyaha akekwaho bivugwa ko cyakorewe mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana.

Uyu mugabo usanzwe ari umuyobozi w’ikompanyi yitwa Kagera VTC Limited ikora akazi ko kuhira hakoreshejwe amazi yo munsi y’ubutaka hifashishijwe Smart Phone [Irrigation Using Undeground Water And Smart Phone].

Guhera mu 2020 iyi kompanyi yagiranye amasezerano y’imikoranire na Minisiteri y’Ubuhinzi [Minagri], Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, n’Uturere two mu Ntara y’i Burasirazuba.

Karinganire yarahamagajwe ngo aburanishwe n’Urukiko Rwibanze rwa Nzige, tariki ya 18 Ukwakira 2023, ariko ahageze Urubanza rurasubikwa rwimurirwa tariki ya 1 Ugushyingo muri uwo mwaka.

Ubwo iyo yo kuburana yari igeze, Urukiko Rwibanze rwa Nzige rwahise rwiyambura ububasha bwo kuburanisha uru rubanza ahubwo ruregera Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ngo abe ari rwo ruzaburanisha uru rubanza.

Nyuma y’uko Urukiko Rwibanze rwa Nzige rwiyambuye ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, rwanaruhuje n’urw’abantu barindwi bareganwa na Karinganire nyamara we yari amaze amezi umunani arenga afunzwe wenyine mu gihe abandi bareganwa na we bakurikiranwaga bari hanze.

Icyo gihe umwanzuro w’uru rubanza, wemeje ko Urukiko rwafashe icyemezo cyo guhuza impanza z’aba bose hanyuma icyemezo kikazasomwa tariki ya 2 Ugushyingo 2023 Saa Cyenda z’amanywa.

Nyuma yo kuza kuri aya matariki, Karinganire yisanze ari wenyine, abo bareganwa n’abunganizi ba bo bataje. Ibi byatumye iburanwa ry’Urubanza risubikwa.

Ibi biri mu bituma umuryango we ukomeza gukeka ko inyuma y’Uru rubanza hashobora kuba hari izindi mbaraga ziri kurutinza ku bw’impamvu umuryango ukibaza kugeza ubu.

Ikindi kiri mu bituma umuryango wa Karinganire Eric utabaza Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ni uko icyaha yafunzwe acyekwaho cyamaze guhabwa indi nyito. Ubu cyabaye ‘Guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.’

Umuryango w’uyu mugabo kandi, uvuga ko utumva ukuntu ubusabe bwa Karinganire bwo gukurikiranwa adafunze, bwateshejwe agaciro n’icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma tariki ya 23 Gashyantare 2024, nyamara mu Bantu barindwi bakekwaho icyaha kimwe, bakurikiranwa badafunze, kandi amategeko areshyeshya abantu bose.

Izindi mpamvu uyu Muryango ushingiraho wongera gutabaza Perezida Paul Kagame, ni uko tariki ya 31 Kanama 2023, Ubushinjacyaha bwaregeye urubanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, rugaragaza ibyaha bibiri abarimo Karinganire bakekwagaho ariko nyuma hakiyongeraho ibindi byaha bibiri bitagaragajwe mu kirego cyahawe Urukiko, ari cyo ‘Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.’ No ‘Kuba icyitso mu kunyereza umutungo w’abatutage.’

Nyamara mu ibaruwa y’Ubushinjacyaha yo gutanga ikirego, harimo ibyaha bibiri aba bakekwagaho.
Guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo.

Ikindi uyu Muryango gituma ukeka ko cyaba kiri gutuma uru rubanza rutinda, ni uko CG Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba ariko ubu akaba afungiye muri Gereza ya Mageragere, yarahawe itariki ya 13 Werurwe 2024 yo kuburanishwa ku byaha akekwaho nyamara afite uruhare rutaziguye ku byaha Karinganire Eric aregwa.

Uyu Muryango ubona umuntu wa wo, hari ibindi byihishe inyuma y’Urubanza rwe kubera impamvu eshatu.

Kuba afunzwe by’agateganyo umwaka wose nyamara bamwe mu bo bareganwa badafunze. Kuba Itegeko riteganya ko gufungwa by’agateganyo bitarenza amezi nibura atandatu. Kuba CG Gasana Emmanuel wagize uruhare rutaziguye mu byaha Karinganire aregwa, azaburana mbere ye.

Ibi byose bituma umuryango we ukomeza kugira impungenge z’iburanishwa z’Urubanza rwe kuko bakeka ko hari izindi mbaraga zirwihishe inyuma.

Byagenze bite ngo abe afunzwe?

Mu 2022, yari afite umushinga mu Ntara y’i Burasirazuba ryo kuhira imyaka akoresheje amazi yo munsi y’ubutaka. Uyu mushinga yawutangiriye mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana. Gusa uyu mushinga wakomwe mu nkokora no kugira umuriro muke kandi wifashishwa mu kuzamura amazi.

Icyo gihe byasabye ko hongerwa umubare w’abahinzi ariko buri umwe abakiramo uruhare, n’ubwo byasabaga ko buri muhinzi agura Smart Phone ku bihumbi 78 Frw nk’imbanziriza mushinga.

Icyo gihe, uwari Guverineri w’Intara y’i Burasizuba, CG Gasana Emmanuel yemereye Karinganire kumufasha ariko na we akamushyirira amazi mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare. Ibi impande zombi zabyumvikanyeho nk’ikiguzi cyo gufasha Karinganire Eric kugira ngo umushinga we ubashe kugenda neza muri iyi Ntara.

Amazi yashyizwe muri iyo famu nk’uko byumvikanyweho, ariko we ntiyahabwa ubufasha yijejwe ahubwo mu Ukuboza 2022 atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho ubiraganya ariko nyuma y’iminsi 25 araburana ndetse agirwa umwere ahita arekurwa.

Karinganire avuga ko kiguzi cy’ibikorwa yakoreye mu ifamu ya Guverineri Gasana cyo kuzanamo amazi nk’uko bari babyumvikanye nk’ikiguzi cyo kumufasha mu mushingawe, kingana na miliyoni 48 Frw ku iriba rimwe rizana amazi. Kuva ubwo avuga ko atongeye kugira ubuhumekero kuko byaje kumuviramo kongera gufungwa ku itariki ya 15 Gashyantare uyu mwaka kugeza none.

Gusa mbere yo gufungwa bwa Kabiri, Karinganire yandikiye uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Ngarambe François amumenyesha akarengane we yabonaga ko ari gukorerwa ndetse anasaba ko yamurenganura kuko nawe ari Umunyamuryango w’uyu Muryango.

Umuryango wa Karinganire Eric ukomeje gutabaza Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda
Imashini yajyanaga amazi mu ifamu ya CG Gasana Emmanuel
Ubwo mu murima wa CG Gasana Emmanuel hashyirwagamo amatiyo yajyanaga amazi
Umushinga wo wari watangiye ariko uza gukomwa mu nkokora

Ubwo mu ifamu ya CG Gasana Emmanuel hashyirwagamo amatiyo yajyanaga amazi mu murima wa Makademiya
Umuryango wa Karinganire Eric ukomeje gutabaza Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda
Imashini yajyanaga amazi mu ifamu ya CG Gasana Emmanuel

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here