Home Amakuru Ibikorwa by’umutambagiro mutagatifu byatangiye kuri iki cyumweru

Ibikorwa by’umutambagiro mutagatifu byatangiye kuri iki cyumweru

1115
0

Hijja aribyo bisobanuye umutambagiro mutagatifu ni imwe mu nkingi eshanu zigize idini ya islam ikaba ikorwa mu kwezi kwa Dhul Hijja (ukwezi kwa 12 kuri karendari ya Kislam)

Abayislamu bagiye gukora umutambagiro mutagatifu I Makkah iyo bagezeyo bahera ku mutambagiro muto ariwo witwa umrah ubundi bagategereza umunsi wa 8 aribwo ibikorwa nyirizina bya hijja bitangira.

Abanyarwanda bagiye gukora umutambagiro mutagatifu uyu mwaka bose bakaba bari mu kibaya cya Minna aho bahirirwa bakanaharara bugacya ku munsi wa cyenda bajya ku musozi wa Arafat.

Ku cyumweru nibwo abayislam b’abanyarwanda bari bageze mu mahema yabo i Minna.

Nkuko bisobanurwa na Sheikh Murangwa Djamilu uyoboboye abayislam b’abanyarwanda bari muri Hijja avuga ko abagiye gukora umutambagiro bose bameze neza kandi bose bakaba bari mu kibaya cya Minna.

Twese turi bazima nta muntu ufite ikibazo, aba hajji bose ni bazima, Minna twahageze uyu munsi tariki 08 Dhul hijja, kuri iyi tariki y’uyu munsi”.

Sheikh Jamilu kandi yanatangarije Umuyoboro.rw ko uretse kuba bari muri iki kibaya mu gitondo baza kubyuka berekeza ku musozi wa Arafat.

Hano turi, turahava mu gitondo twerekeza aho bita Arafat araba ari itariki ya 9 Dhul Hijja, ndetse ari umunsi wa kabiri wa Hijja, tuzahirirwa tuhave izuba rimaze kurenga, tujye kurara aho bita Muzdarfah, nyuma tugaruke hano mu kibaya cya Minna tuhamare iminsi itatu”.

Mu mahema nta kindi kihabera uretse gusingiza Imana no kuyisaba imbabazi

Nkuko bisobanurwa na Sheikh Jamilu wagiye uyoboye abayislamu babanyarwanda avuga ko nta kindi kibera minna uretse amasengesho no gusingiza Imana no kuyiyegereza cyane no kuyitakambira cyane no gusaba cyane Imana ishobora byose.

Abayislamukazi b’abanyarwanda nabo bageze i Minna amahoro, hano bari mu ihema

Ikibaya cya minna kiri mu birometero bitanu uvuye I makka mu burasirazuba bwa Arabie Saudite, abari mu mutambagiro baba bari mu mugenzo wakozwe n’intumwa y’Imana Ibrahim ubwo yashakaga gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here