Home Amakuru Umunsi wo kuwa gatanu ku bayislamu uvuze iki?

Umunsi wo kuwa gatanu ku bayislamu uvuze iki?

1489
0

Hirya no hino ku isi umunsi wo kuwa gatanu uzwi ku izina rya idjuma mu rurimi rw’icyarabu ndetse n’igiswayire , ni umunsi abayislamu bafata nk’umunsi w’isengesho rikuru mu cyumweru cyose, abatari abayslamu bo bawugereranya na Misa ku cyumweru banyagatorika ndetse n’isabato iba kuwa gatandatu ku b’adivantisiti.

Uyu munsi mu myemerere y’abayislamu bemeza ko aba ari umunsi mukuru mu minsi itatu mikuru bagira mu mateka ya Islamu nyuma y’ilayidi yo gusiburuka n’ilayidi y’igitambo.

Nkuko bisobanurwa na Sheikh Omar Joseph umwe mu bamenyi b’idini mu Rwanda avuga ko umunsi w’ijuma ari umunsi ukomeye mu mateka y’abayislamu nkuko babyigishijwe n’intumwa y’Imana.

Bimwe mu bintu byihariye ku munsi w’ijuma

Sheikh Omar Joseph akomeza asobanura ko bimwe mu bituma uyu munsi uba umunsi ukomeye bigera kuri bitandatu.

  1. Umunsi mukuru ngarukacyumweru ufatwa nk’ilayidi

Uyu munsi ufatwa nk’ialidi nto iba kuwa gatanu, aho nko ku munsi w’ilayidi iyo ibaye, buriwese ahitamo icyo ari busenge, iyo abishatse akora isengesho ry’ilaidi cyangwa ijuma.

  1. Niwo munsi uzaberaho imperuka

Uyu musheikh avuga ko intumwa y’Imana yavuze ko ariwo munsi hazabaho imperuka nubwo nta muntu uzi ngo ni ryari, gusa akemeza ko inyigisho za Islam zose zemeza ko Imperuka izaba kandi ikaba kuwa gatanu zigendeye ku mvugo yavuze n’intumwa y’imana Muhamad (imana imuhe amahoro n’imigisha) aho abayislamu basabwa gusoma imwe mu mirongo ya Qoran igaragara mu gice cya 18 cyane cyane imirongo ya nyuma.

  1. Umunsi Adam yaremwemo ni nawo yakuwe mu ijuru

Imvugo nyinshi z’abamenyi mu idini ya Islam bavuga ko Adam yaremwe ari kuwa gatanu(ku Ijuma).Sheikh Omar avuga ko Adam amaze kuremwa atabaye igihe kirekire mu ijuru, aho avuga ko bamwe mu bamenyi bemeza ko yabaye mu ijuru igihe gito cyane gishoboka.

  1. Ku munsi w’ijuma harimo igihe usabye wese ahabwa

iki gihe ni kimwe mu masaha umunsi w’ijuma aho uhuye n’iyo saha cyangwa igihe ari gusaba Imana ubusabe bwe buhita bwakirwa, Sheikh Omar avuga ko abamenyi bamwe bagaragaza ko uwo mwanya uri nyuma y’isengesho ryo ku gicamunsi ( Al Asri riba mu isaha ya saa cyenda n’igice) ndetse n’isengesho ryo ku mugoroba izuba rirenze.

Cyakora akanavuga ko hari abandi bamenyi bavuga ko uwi mwanya uri mbere y’ijuma.

  1. Gusabira Intumwa y’Imana by’umwihariko

gusabira intumwa y’imana mu buzima busanzwe umuyislamu asabwa kumusabira, ariko Sheikh Omar Joseph avuga ko hari imvugo y’intumwa y’imana ivuga ko uzayisabira ku munsi w’ijuma izamuvuganira ku munsi w’imperuka, kandi uzavuganirwa n’intumwa y’Imana azaba afite ubuvugizi buhambaye kandi budasanzwe.

Bimwe mubyo abayislamu bisabwa ku munsi w’idjuma uba kuwa gatanu ni ukwitegura kare ndetse no guhagarika akazi mu gihe bahamagawe gukora isengesho ry’ijuma bakitabira imisigiti, bakisukura haba ku mubiri ndetse no ku myenda yabo myiza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here