Home Amakuru Umuryango Istiqaama watanze ubwisungane mu kwivuza 1000 muri Kicukiro

Umuryango Istiqaama watanze ubwisungane mu kwivuza 1000 muri Kicukiro

1307
0

Umuryango international Istiqama muslim Community w’abanya Oman ufatanyije n’umuryango w’abayislamu mu Rwanda RMC, kuri uyu wa kane atanze inkunga y’ubwisungane mu kwivuza igihumbi ku batuye akarere ka kicukiro by’umwihariko umurenge wa Masaka, ni inkunga yashyikirijwe umuyobozi wungirije w’akarere ka Kicukiro Bayingana Emmanuel.

Ubu bwisungane uyu muryango wazemereye akarere ka Kicukiro, ubwo batahaga umusigiti Al Rayyan wubatse mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro mu kwezi kwa karindwi.

Inyemezabwishyu yishyuriweho mituele de Sante

Nyuma y’uyu muhango wo gushyikiriza inyemezabwishyu ingana na miliyoni eshatu yo gufaha abatuye umurenge wa Masaka,umuyobozi wungirije w’akarere ka Kicukiro ushinzwe imibereho myiza Bayingana Emmanule yatangaje ko iki gikorwa kibashimishije kuko kigiye gufasha akarere ka Kicukiro kubonera abaturage babo ubwisungane mu kwivuza batari babufite.

“icyo bamariye abanyarwanda ni ukugira abaturage bacu ba Kicukiro, babe babonye ubwishingizi mu kwivuza no kubafasha mu buzima bwabo, n’imibereho myiza y’abanyarwanda”

Uyu muyobozi kandi yatangaje ko agendeye ku mibare ihari abaturage b’akarere ka Kicukiro bafite ubwisungane mu kwivuza barenga 78%, kandi ko iyi nkunga ishobora gutuma umuhigo w’akarere uzamuka, yanagarutse kandi ku akarere ka Kicukiro karifuje kuyigenera abatuye umurenge wa Masaka, ko ari ari umurenge w’icyaro ahari abaturage bafite ubushobozi buke mu myinjirize y’amafaranga bigatuma n’ubushobozi bwo kwigurira ubwisungane mu kwivuza buba buke, ariyo mpamvu umurenge wa Masaka uhora inyuma mu yindi murage.

Said Bin Ahmed Al Hattali uyobora ishami ry international Istiqaama muslim community mu Rwanda, uburundi na RDC, yavuze ko bafasha imiryango y’abayislamu hirya no hino ku isi ndetse n’imiryango itari iya kislam mu bintu bitandukanye birimo n’iki gikorwa cyo gufasha abantu kubona uburyo bwo kwivuza

Said bin Ahmed Al Hattali, uyobora Istiqaama mu Rwanda,Uburundi na RDC

Yavuze ko bafitanye amasezerano y’imikoranire n’umuryango w’abayislamu mu Rwanda kandi ko inzira yo guhabwa ibyangombwa na RGB ndetse na RDB igeze kure, biryo bakaba bakorana bya buri munsi n’abanyarwanda muri rusangee ndetse n’abayobozi babo mu bikorwa byo gufasha umuryango nyarwanda nkuko babikora hirya no hino ku isi.

Gutanga ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Kicukiro ngo ni uko bahafite icyicaro ndetse bakaba barabyemeye , ariko ko batazahagarira muri aka karere kuko bateganya gukora ibikorwa byinshi.

“ntabwo tuzfasha kicukiro gusa,umugambi wacu ni ugfasha mu Rwanda hose no gufasha umuryango nyarwanda, dufite imishinga myinshi iri mu nzira iza, ibi bikaba ari intangiriro, gusa turifuza gukorera hamwe kugira ngo abantu bishime kandi inzozi zabo zibe ukuri

Muri iki gikorwa Imam w’umugi wa Kigali Sheikh Mussa Sindayigaya yabwiye itangazamakuru itangwa ry’ubu bwisungane mu kwivuza ari uguhigura isezerano umuyobozi wa Istiqaama yari yasezeranyije akarere ka Kicukiro ko gutanga ubwisungane mu kwivuza 1000,kandi ko akarere ka kicukiro ariko kahiemo ko hafashwa abaturage bo mu murenge wa Masaka kuko wasigaye inyuma.

Sheikh Sindayigaya Mussa, Imam w’umugi wa kigali

Sheikh Mussa kandi yavuze ko Islam itegeka abantu gufasha abandi, ikaba inkingi ikomeye.

“ibi rero byo gufasha abantu muri mituelle n’ibindi bikorwa byo gufasha abantu, imishinga kuvana abantu mu bukene, ibi byose ni ibikorwa muri bimwe mu bigize islam,”

Uyu muryango watangiye ibikorwa byawo mu mwaka 2015, ukaba uteganya gufasha umuryango wabayislamu mu kubaka ishuri ry’imyuga mu karere ka Bugesera, kubaka ishuri ribanza riteye imbere mu karere ka Kicukiro, naho I Rubavu ho hakazubakwa ikigo cy’amahugurwa cy’imyuga ndetse ukaba uteganya kubaka umusigiti wa Karongi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here