Home Amakuru Ibereshi rya Musanze rituwe n’abayislam benshi,ryaratinywaga

Ibereshi rya Musanze rituwe n’abayislam benshi,ryaratinywaga

2343
0

Ibereshi ryo mu ruhengeri ni hamwe mu hantu abayislamu bashyizwe mu kato mu myaka ya za 60, bakuwe aho bari basanzwe batuye hitwa mu matongo, amatongo yo muri Musanze y’uyu munsi ni aho benshi mu bagenze Ruhengeri na Musanze hitwaga kuri Gurupoma hari ikigo cy’abajandarume,inyuma y’ibitaro bya Ruhengeri.iri bereshi rigizwe n’amabarabara cg imihanda itandatu bituma abahatuye bavuga ko batuye mu rya mbere kugeza mu rya gatandatu.

Iri bereshi nkuko bisobanurwa n’umwe mu bayislam  wavutse mu mwaka wa za 70 witwa Sibomana Abduratif, avuga ko yavukiye mu ibereshi mu ibarabara rya gatatu mu mwaka w’1971 mu ibarabara rya gatatu aho yakuze abona umusigiti wari wubatse mu ibereshi kandi abayislamu ari bake.

Abduratif avuga ko ibyo yabwiwe n’ababamubanjirije ndetse n’ababyeyi be ko ari uko ibereshi ryubatswe na bamwe mu basaza b’abayislamu bicyo gihe barimo Mutware Suwedi Sinderibuye, wari uhagarariye abayislamu bo mu Ruhengeri ku buryo iyo reta yifuzaga abayislamu yashakaga Mutware Suwedi, abandi basaza bari bariho icyo gihe harimo Ndangari Hassani ,Cyanwa Rajabu, Mwalimu Dudu, Mzee Abdulkheri Munyantore n’undi musaza wigishaga abana b’abayislamu ikorowani witwaga Mwalimu Idi Masudi, akayigishiriza ku rubaraza rw’umusigiti,aba basaza bose bakaba aribo bagize uruhare rukomeye mu kubaka umusigiti uri i musanze.

Ibereshi riracyagaragaza umwimerere wo mu bihe bya mbere

Abayislamu bacyirukanwa mu matongo ahahoze ikigo cy’abajandarume cya Gurupoma, bajyanywe mu ibereshi bahita bahita mu giswayire,bashatse uburyo bubaka umusigiti wo gukoreramo isengesho wubatswe na Suwedi Mutware, n’abahinde bacururizaga mu mugi wa Ruhengeri hitwaga ku bahinde

Sibomana Abdulratif avuga ko icyo gihe abayislamu aribo bari ba nyiri umugi batuye Ruhengeri ku bwinshi ku buryo ngo umusigiti mukuru wa Musanze wasengerwagamo n’abayislamu batarenga 40 cyane cyane ku ijuma(kuwa gatanu), nifuje kumenya niba umubare w’abantu 20 bari benshi ku musigiti, abdulratif asubiza aseka.

Agira ati: “ urakina mwa, none se ico gihe ugira ngo abantu bari benshi mu Rwanda nk’ubu,nk’urugero nko ku ijuma wasangaga abari mu musigiti ari nka 30, population yari nkeya, n’abayislamu babaga ari bake”

Amwe mu mazu yo mu myaka ya za 60 na 70 aracyagaragara

Uko imyaka yagiye ishira niko abayislamu ngo bagiye biyongera ari nako babasabira ibibanza mu ibereshi abandi babigura bakomeza kuba benshi.uyu mugabo w’imyaka 47 avuga ko abazaga gushaka ubuzima ku bayislamu bagiye bahinduka abayislamu buhoro buhoro ku buryo nko ku munsi w’ilayidi babaga ari benshi.

Cyakora mu gihe cyo mu kwezi kwa Ramadhan ngo abayilsamu bariyongeraga aho bavaga iwabo za Rulindo,Gakenke na za Vunga n’ahandi bakaza kuba mu ngo z’ababinjije idini ukwezi kose, bigatuma umubare wiyongera.

Kuri ubu ibereshi ni hamwe mu hantu hatuwe n’abaturage benshi barimo abayislamu ndetse uretse amazu yahatangiye akigaragaramo, gahunda y’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ni ukuzamura amagorofa.

Amagorofa niyo ntumbero muri musanze n’ibereshi by’umwihariko

Ibereshi ryari ritinyitse

Umwe mu basaza utari umuyislam utuye mu mugi waganiriye na umuyoboro.rw yawutangrije ko mu myaka ya za 70 kugeza muri 90, ibereshi ritapfaga kwisukirwa bitewe n’uburyo abatari abayislamu barifatag, bimwe mubyo yibuka harimo nko kuba nta mwana w’umukirisitu wapfaga kujya mu ibereshi kubera ko ababyeyi babimuhaniraga cyangwa se habe haba umuntu wahanyuza ikibindi cy’inzoga kuko bakimumeneragaho, kuhanyuza ingurube byo bibakaba byari ikizira.

Ibi bivugwa n’uyu musaza kandi byemezwa na Sibomana Abduratif wemeza ko kuhanyuza inzoga n’ingurube bitabagaho ku buryo bayiteraga amabuye ntazongere kuyihanyuza,ariko ko abana bo basabanaga n’abandi n’ubwo ababyeyi babibahaniraga.

Kuri ubu ibereshi rituwe n’abayislamu bari hagati y’ibihumbi 2300 na 2500, naho abari hirya y’ibereshi nab bagera kuri 500.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here