Home Amakuru I Musanze,baritegura gushinga Sacco izakoresha uburyo bwa banki ya kislam

I Musanze,baritegura gushinga Sacco izakoresha uburyo bwa banki ya kislam

1497
0

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bari mu myiteguro yo gufungura sacco izafasha abanyamuryango bayo gukoresha uburyo bwa banki za kislam (Islamic banking System), iyo Sacco ikazaba yitwa koperative yo kubitsa no kugurizanya BSB Sacco izakorera mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza.

BSB Sacco, bisobanura Building Successful Business izaba izaba ibitsa inagurize abakiriya bazayigana, urugendo rwo gusaba ibyangombwa byo kuba koperative rwatangiye mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka nyuma y’igihe kirekire bakora nka Kampani aho bakoraga mu buryo bwo gufashanya gusa.

Mbarushimana Yassin umuyobozi wungirije wa koperative yo kuguriza no kubitsa BSB Sacco avuga ko mu bihe biri imbere bitegura kuzahabwa icyangombwa cya burundu cya Coperative ari nayo mbarutso yo gushaka kuba ikigo cy’imari iciriritse nka Sacco.

Yagize ati : “ kuri ubu dufite icyemezo cy’agateganyo cyo kuba turi koperative twahawe n’akarere ka Musanze, twamaze kwandikira RCA tuyisaba icyemezo cyo gukora Koperative  dutegereje icyo cyemezo,nyuma tuzasaba kuba SACCO muri banki nkuru y’u Rwanda”

Yassin avuga ko byabasabye urugendo rurerure kuba bagera ku byangombwa kuko basanzwe bafite ikintu kimeze nk’ikimina aho bagurizaga abari bakigize bakabagurira nka moto, uyitwaye akazayishyura buhoro buhoro, igikorwa bakoze mu gihe cy’imyaka irenga 15.

Iyi Sacco igihe izaba yatangiye, izakora mu buryo butamenyerewe na benshi kuko uretse kubika no kuguriza izakoresha uburyo banki za kislam zikoresha, burimo nko gutanga inguzanyo zidasaba ibyungu zirimo kugurira umuntu ikintu akacyishyura nta nyungu mu gihe kirekire, kugurira umuntu icyo akeneye akagitwara nk’umwenda w’igihe kirekire, uburyo bwo kugabana inyungu n’igihombo, aho ikigo cy’imari gikorana bya hafi n’uwafashe umwenda nk’umufatanyabikorwa n’uburyo bwo guha amafaranga akayakoresha akazazana inyungu yavuye mu mafaranga yahawe.

uburyo tuzakora, ni uburyo budasanzwe bukoreshwa mu gihugu cy’u Rwanda, uburyo bushingiye ku gukoresha imari mu busiramu, niyo mpamvu tuzatanga product zihariye arizo Ijarah , Murabaha, Mudarabah,na Iba,ibyo ni bimwe muri bimwe mubidasanzwe bikoreshwa mu gihugu mu rwego rw’ibigo by’Imari”

Aho iyi SACCO BSB izakorera mu karere ka Musanze

Abatangiye iyi Koperative ni 30 naho umugabane shingiro wa buri umwe ukaba ibihumbi 400, aho bose bari hafi kurangiza uyu mugabane.

Mbarushimana Yasin avuga ko uyu mushinga wo gukora Sacco bawizeho byimazeyo kuko bakoze inyigo n’ubushakashatsi bukomeye bujyanye n’imikorere y’ubu buryo bwa Islamic banking system aho yemeza ko ibihugu byateye imbere bukoreshwa cyane nko mu bihugu bya Leta zunze ubumwe z’amerika, uburayi n’ibihugu by’abarabu.

Anemeza ko abanyamuryango ba Sacco ndetse n’abanyamusanze byumwihariko cyane cyane abafite ubucuruzi buciritse bazaba babonye uburyo bunoze bwo gukora ubucuruzi kandi mu buryo buroheye.

Kimwe mu byo bazibandaho cyane ni uburyo bwo gukurikirana no gucunga imitungo ya SACCO BSB kuko bahora hafi y’abahwe inguzanyo bigatuma nta gihombo bazagira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here