Umuryango w’abayislamu mu Rwanda RMC kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukwakira 2019, watanze ubwisungane mu kwivuza ku baturage 268 bo mu kagari ka Mwendo kari mu murenge wa Kigali, muri Nyarugenge ubu bwisungane bukaba bwaremewe n’umuryango w’abanyaOman ukorera mu Rwanda witwa Istiqaama.
Ubwo hatangwaga ubu bwisungane, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umugi wa Kigali mu muryango w’abayislamu mu Rwanda Habimana Idrisa yavuze ko ubu bwisungane buri muri gahunda y’uyu muryango wo kuba hafi y’abanyarwanda no gushaka icyatuma umunyarwanda abaho neza akagira roho nzima iri mu mubiri muzima, bigatuma n’iterambere risanzwe arigeraho mu buryo bumworoheye.
Niyigena Asumani umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge muri RMC nawe yasabye abatuye akagari ka Mwendo kutazarembera mu rugo kuko babonye ubwisungane mu kwivuza, yibukije ko n’ubwo bahawe ubufasha bagomba guharanira kuba mu bantu badafashwa.
Akagari kashyikirijwe Sheki yishyuriweho ubwisungane mu kwivuza bw’abaturage
Yakanguriye abatuye aka kagari guharanira kwigira aho yabahaye urugero rwo kubika nibura amafaranga 60 buri cyumweru umwaka ukarangira bashobora kwigurira ubwisungane,ababwira ko inyigisho z’idini ya Islam zivuga ko akaboko gafasha igihe cyose karuta akaboko gafasha.
Ubu bwisungane bwatanzwe n’umuryango wa Kislam witwa Istiqaama w’abanya Oman aho watanze ibihumbi 800, bihwanye n’ubwisungane 268, zasaranganyiije abatishoboye bo mu Kagari ka Mwendo.
Bishimira ubwisungane bari bamaze guhabwa
Mukangarambe Marie Chantal, umwe mu miryango igizwe n’abantu 8 wahawe ubwisungane mu kwivuza, yavuze ko ashimishijwe n’igikorwa akorewe n’abayislamu cyo gufashwa, kuko atari ashoboye kubwitangira.
“ndumva ibyishimo byandenze,kuba turi umunani nta bushobozi twari dufite bwo kubyikorera, mbese ni nk’ibitangaza Imana idukoreye”
Uyu mukecuru kandi avuga ko kubona ibihumbi 24, byari ibintu bibakomereye cyane bigatuma bahora bibaza aho ubwo bwisungane bazabukura.
Mukangarambe M.Chantal we n’umuryango bari mu bahawe Mituweri
Umunyamabanga nshingwabikora w’Akagari ka Mwendo, Ndamage Israel yavuze ko Akagari kashimishijwe no kuba uyu muryango wahisemo gutera inkunga abaturage ayoboye badafite ubushobozi bwo kwiyishyura ubwisungane mu kwivuza, bikaba bizatuma barushaho kubaho neza bivuriza igihe mu gihe barwaye.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa kandi yavuze ko aba baturage batoranyijwe hagendewe ku batishoboye mu midugudu yose uko ari 12 igize akagari ka Mwendo bafatanyije n’umuryango w’abayislamu mu Rwanda.
Abahawe ubwisungane mu kwivuza (MUSA) ni abaturage batishoboye batoranyijwe barimo abayislamu ndetse n’abatari bo bo muri aka kagari.
Akagari ka Mwendo gatuwe n’abaturage 3512, aho batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi butari bwatera imbere cyane, aka kagari kavuga ko kageze ku kigero cya 70% cy’abamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza,iki kigero kikaba kigiye kwiyongeraho 6%.