Home Umuyoboke Urugendo rutoroshye rwa Sheikh Omar Joseph muri Islam

Urugendo rutoroshye rwa Sheikh Omar Joseph muri Islam

1893
2
  • ijambo Islam yaryumvanye bwa mbere n’umu Padiri
  • Yabaye icyarimwe umuyislam n’umuhereza
  • Ise muri batisimu yamufashije gukomeza Islam mu gihe umwarabu w’i Butare, yamuciye intege.

Sheikh Omar Joseph Sekamana yavukiye i Mareba mu karere ka Bugesera mu mwaka w’1967, yinjiye idini ya Islam mu gushyingo mu mwaka w’1988 aho kuva kuri uwo mwaka yahuye n’inzira itoroshye kugeza abaye Sheikh (umwe mu bamenyi b’idini ya islam) mu Rwanda, ni umwe mu bagabo, mu bwana bwabo bazamukiye muri Kiriziya gatorika aho yagiye abona imyanya itandukanye harimo kuba yari umuhereza kuri Paruwasi, kugeza ahisemo kuba umuyislam.

Omar Joseph Sekamana avuga ko muri 88 aribwo yumvise ijambo “islam” cyangwa “abayislam” rivuzwe n’uwari Padiri Joseph Kabayore wakomokaga mu gihugu cya Espagne, aho yavugaga ku mazina y’Imana 99 abigereranya n’ishapure, icyo gihe yigishaga kuri Asomusiyo yari yabaye.

Uyu mugabo avuga ko muri iyo myaka aribwo yaje mu mujyi wa Kigali kureba nyirasenge atangazwa no kumva Adhana(soma Azana) abaza ibyo ari byo bamubwira ko ari indirimbo abayislamu baririmba bagiye gusenga.

I Kigali nibwo asa nk’uwabonye ishusho y’abayislam agendeye ku bantu bari baturanye na Nyirasenge mu Nyakabanda,nubwo bitari bihagije.

Sheikh Omar Joseph umaze imyaka 30 ari umuyislam

Mu buryo bwatangiye kumuhindura ibitekerezo ni ikiganiro mpaka yagiranye n’abasore b’abasiramu bakoraga ivugabutumwa bitwa Answar bakorana ibiganiro bishingiye ku madini aribwo byatumye atangira gushidikanya.

Hamwe mu hantuye hasi, ni uburyo banyeretse ko Yohani mubatiza avugwa ko yabatije Yezu kandi nta hantu na hamwe bahuriye, hakavugwa ko Yohani  yahanuye Yezu kandi batararutanwaga umwaka, ntangira kwibaza no gushidikanya”

Sheikh Omar avuga ko nubwo yari amaze gusobanurirwa atigeze yinjira idini ya Islam ko yaryijiye nyuma yo kuva i Bujumbura, aho yagiye mu ikoraniro ryari riyobowe n’umuvugabutumwa witwaga Ngariba wo muri Tanzaniya, ryavugaga kuri Bibiliya na Korowani bituma yiyemeza kuba umuyislam.

Avuga ko akigaruka mu Rwanda mu kwezi kwa 11 mu mwaka 88 aribwo yabaye umuyislam yinjirira mu mugi wa Kigali aho yinjijwe na Sheikh Rashid Juma wayoboraga umusigiti wo mu Biryogo,atangira urugendo rwo kuba umuyislam mu buryo bwihishe kuko atifuzaga ko ababyeyi be babimenya.

Yakomeje guhisha ababyeyi be ko ari umuyislam rimwe na rimwe akajya guhereza yaramaze no kuba umuyislam mu buryo bwo kujijisha, ariko ababyeyi be baza kumuvumbura ko yabaye umuyislam bitewe n’umwete muke yashyiraga ku bikorwa bya kiriziya gatorika.

Sheikh Omar avuga ko, atorohewe n’ababyeyi be kuko bigeze no gukora Misa yo kumusabira ko uburozi bw’amajini y’abayislamu byamwinjiye bimuvamo ntibyarangirira aho bajya no kumuraguriza.

Kuva icyo gihe, Sheikh Omar yakomeje gutotezwa n’ababyeyi be, bifuza ko yava mu idini bituma abacika atangira urugendo rwo gushaka ubumenyi mu buryo bukomeye ahera  Kigali, ajya i Burundi muri 89,ahava muri 93 nyuma y’imvururu zakurikiwe n’urupfu rwa Perezida Ndadaye, akomeza kubushaka mu gihugu cya Tanzania muri 93, kuko atari kugaruka mu Rwanda kubera umwuka mubi wari mu gihugu, aho yabonye ubumenyi bwatumye yiga na kaminuza mu gihugu cya Sudani arangiza mu mwaka 2007.

Yaciwe intege n’umwarabu, Ise muri batisimu aramukomeza

Zimwe mu nzira,uyu mugabo avuga ko yanyuzemo harimo kuba ubwo yashakaga kujya i Burundi gushaka ubumenyi yagiye I Butare kugira ngo afashwe gukomeza I Burundi, ariko umwarabu yahuye nawe yamuciye intege amugira inama yo gusubira muri gatorika akazaba umuyislam yatangiye kwigenga. Joseph avuga ko inzira yanyuzemo yari igoye cyane yatumye yiyemeza gutaha iwabo gusubira muri Gatorika, ariko ahageze afashwa na se muri batisimu amwohereza kwa murumuna we w’umuyislamu i Mugandamure ari nawe wamufashije kujya i Burundi.

Agira ati: “Data muri batisimu yarambwiye ngo, ko abayislamu bakundana,bafashanya, iri dini ukaba urishaka warigumyemo, niba koko ukirishaka. Kuba muri gatorika utegereje ko ukura ngo uyivemo ntacyo bikumarira ahubwo jya kwa murumuna wanjye i Mugandamure azagufasha”

Sheikh Omar Joseph kuva yarangiza kwiga Kaminuza mu gihugu cya Sudan yakoze mu majyepfo y’afurika nko muri Afurika yepfo yamaze igihe kirekire ari umubwirizabutumwa aba mu bihugu bya Lesotho, Botswana, Swaziland(yahindutse …..), Mozambike no mu gihugu cya Tanzania yabaye igihe kinini.Yavuye muri Afurika yepfo ataha mu Rwanda mu mwaka 2013, cyakora nyuma ya Jenoside yaje mu Rwanda ahava mu mwaka w’1997.

Sheikh Omar Joseph Sekamana ni umwe mu bamenyi b’idini ya Islam bo ku rwego rwa mbere, uretse ururimi rw’icyarabu avuga avuga neza igiswayire n’icyongereza.

2 COMMENTS

  1. Comment:Assalam Aleikum wa Rahmatullahi wa Barakatuh
    ubutaha muzasure Hajj Bahati w’i Karembo ubu atuye i Kigali kuko nawe afite amateka maremare
    hanyuma muzajye n’aho bita ku ikora muri Nyabihu umusigiti waho ufite amateka

  2. Asalamu alaykum,Muzegere umusaza witwa Munyentwari Sudi azababwira byinshi,nyuma muzaze i Musanze muzashake uwitwa Safari Djumapili nawe azi byinshi ku mateka y’ubusilamu mu Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here