Home Umuyoboke “Kuva navuka nta kintu na kimwe nari nzi kuri Islam” uwahoze ari...

“Kuva navuka nta kintu na kimwe nari nzi kuri Islam” uwahoze ari Pasiteri

2389
3

Shirimpaka Bertin Issa wahoze ari Pasiteri mu itorero ry’aba Batisita, amaze imyaka itatu yinjiye idini ya islam, aho yayoboraga iri torero mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Muganza ndetse anaribereye umuvugabutumwa mu gihe cy’imyaka 20, avuga ko guhura n’abayislamu babiri bamusanze iwe muri Muganza aribyo byabaye intandaro yo kumenya idini ya Islam no kwiyemeza kuyinjira, nta yindi nyungu akurikiye uretse gutsindwa kubyo yaganiraga nabo.

Pasteur Shirimpaka yinjiye idini ya Islam mu kwezi kwa munani, mu mwaka 2015, aho yasuwe n’abagabo babiri barimo uwitwa Matabaro Suleiman na Nzobe Hamissi, bagakorana ibiganiro bishingiye ku myemerere byatumye ahitamo kuba umuyislamu agasiga ibyo yari afite byose birimo ubuyobozi mu itorero.

Mu kiganiro yagiranye na umuyoboro.rw avuga ko kuva yava mu itorero ry’ababatista yarezwe ibintu bikomeye birimo guhungabanya umutekano, amaperereza arakorwa bigaragara ko nta kuri kubirimo, akaba yishimira kuba kuri ubu ahagaze neza, we n’umuryango we ndetse n’abadi babaye abayislamu basenganaga bagera kuri 800, aho bubakiwe umusigiti wo gukoreramo isengesho.

Shirimpaka Issa avuga ko akiba umuyislamu umugore atabyumvise ariko buhoro buhoro birangira nawe amenye ubwiza bw’idini ya Islam nawe ahitamo kuba we ndetse na bamwe mu bana be.

Uyu mugabo avuga ko guhura n’aba bavugabutumwa babiri b’abayislamu byatumye akanguka kuko hari byinshi atari azi cg se yari azi mu buryo butari bwo, nko kubijyanye n’imisengere n’uburyo Imana ifatwamo.

“maze kuganira n’aba bagabo nasanze hari uburyo dutuka,tubeshyera Imana bituma mfata umwanzuro wo kwinjira idini ya Islam,maze kwinjira idini, uyu munsi dufite abayislamu 864 mu myaka itatu, ariko nkinjira idini hahise hinjira abayislamu barenga 300 aba bose barankurikiye”

Pasteri Bertin Issa avuga ko kuba hari bamwe bavuga ko yavuye mu itorero ari uko hari icyo yahawe ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko kuva yajya muri iri dini nta kintu yahawe, ko yakurikiye ukuri yabonye atari yarabonye kuva yabaho, aho yemeza ko atigeze ahura n’umuyislamu ndetse na Islam ntacyo yari ayiziho.

“kuva nabaho sinigeze mpura n’abayislamu nababonaga naje i Kigali gusa, bagenda mu muhanda, ariko Haj Matabaro Suleiman na Nzobe, baje baje kandi baganira neza, Sinigeze na rimwe menya ibijyanye na Islam kugeza aho mpuye nabo”

Yemeza ko urugamba rukiri rurerure rwo kwiga idini ya islam kuko acyinjira hari byinshi byamuyoberaga ariko kuri ubu amaze gutera intambwe nziza ku buryo afite bimwe mu bice Ama surat) bya Qor’an yafashe mu mutwe ku buryo atanga inyigisho ndetse akanayobora isengesho.

“Ngitangira nabonaga ko ntazabishobora ko bikomeye, kugira ngo zamenye Amasurat nzamenye uko nakora isengesho, ariko uyu munsi ndahagarara ngasarisha nkanatanga amawaiza, kuko hari icyo ngenda menya, ubu mfite nk’amasurat arenga 10

Kimwe mubyo yishimira yagezeho kuva yaba umuyislam harimo kuba agace atuyemo hari byinshi byahacitse kubera kumenya ukuri nk’ubusinzi, ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge ndetse abayislamu bakaba bakeye

“umuyislamu arajya mu nzira ukabona arakeye, icyo ni ikintu cy’ingirakamaro idini ya Islam yazanye mu karere ka nyaruguru hariya iwacu,abantu barakeye, abantu barumvira gahunda za leta nta bigande birimo, kuera ko abayislam babeshwaho no kuganduka no kumvira”

Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko asaba umuryango w’abayislamu mu Rwanda gushyiraho imbaraga mu byaro aho kwita mu migi, kuko mu cyaro bayikeneye cyane kuko uyumvise ahita ayisanga kuko ivuga ukuri ikanagaragaza uko ukuri uko ari ko.

3 COMMENTS

  1. Bavandimwe baislam nimuhaguruke mutangaze idini y’Imana, idini y’amahoro muyigeze nomubyaro kuko bayumva uko itari babibwirwa n’abayisebya. Allah abidufashemo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here