Home Mu mahanga Imisigiti icumi myiza kurusha iyindi ku isi

Imisigiti icumi myiza kurusha iyindi ku isi

2478
0

Umusigiti niho abayislamu bakorera amasengesho yabo ya buri munsi kandi gatanu ku munsi,hasabwa kuba harangwa n’ituze, amahoro n’umutekano.

Inkuru dukesha islamfinder igaragaraza imisigiti 10 myiza iri hirya no hino ku isi, ariko ikaba iri ku mugabane w’aziya, uburayi..Ijambo umusigiti bikaba bisobanuye ahantu hakorerwa amasengesho, hakigirwa ubumenyi bw’idini, aho cyangwa se hakaba ahantu ho kuruhukira.

Kuva mu mateka ya cyera, idni ya Islam ikwirakwira hirya no hino ku isi, abahanga mu by’ubwubatsi bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bubake imisigiti myiza kandi igaragara neza.

Umusigiti wa mbere wubatswe ni uwubatswe n’intumwa y’Imana Muhamad, mu kinyejana cya 7, aho wubatswe mu mugi wa madina uri mu gihugu cya Arabie Saudite, utangira kubakwa wari umusigiti woroheje cyane ariko uko ibyaka yagiye ishira wagiye wubakwa bijyanye n’igihe tugezemo

Dore imwe mu misigiti 10 myiza iri hirya no hino ku isi

1.Masjid-al Haram

uyu musigiti niwo musigiti munini kurusha iyindi ku si ukaba wubatse I makka ukaba uzengurutse Ka’aba(aho abayislam basenga bareba) wagiye uvugurururwa ndetse uranagurwa kuri buri muyobozi w’abayislam wari uriho. Uko ugaragara uyu munsi byakozwe ku gihe cy’umuyobozi w’abayislamu witwaga Abu Abdallah Muhammad ibn Abdallah al-Mansur mu gihe cy’abasside.

Abayislam bemera ko Al ka’aba yubatswe mu gihe cy’intumwa Ibrahim, aho yayubatswe afashijwe n’umuhungu we Ismail ku itegeko ry’Imana kandi ikaba iyo gusengerwamo gusa.

Uyu musigiti ufite ubushobozi bwo gusengengerwamo n’abantu ibihumbi 900 mu bihe bisanzwe, mu gihe cy’umutambagiro ukaba wakira abayislamu baturutse hirya no hino miliyoni 4. Ufite iminara icyenda umwe ufite metero 89 ukaba ubusa bwa metero kare 400,000.

2.Masjid-e-Nabawi

Uyu musigiti witwa umusigiti w’intumwa kubera ko wubatswe n’intumwa y’Imana ubwo yimukaga iva I Makka ijya I madina, uyu niwo musigiti munini ku isi nyuma y’umusigiti wa al Haram, ukaba nawo ugaragara neza bituma abakoze ubushakashatsi bawushyira ku mwanya wa kabiri mu bwiza ugereranyije n’indi misigiti yakoreweho ubushakashatsi.

Ufite ubushobozi bwo kwakira abayislam ibihumbi 600 mu bihe bisanzwe na miliyoni mu gihe cya Hijja (umutambagiro mutagatifu), ukaba ufite ubuso bwa metero kare 157.935 ukaba ufite iminara 10, aho umwe ufite uburebure bwa metero 105.

3.Umusigiti wa Sheikh Zayed

Umusigiti wa Sheikh Zayed uri I Abu Dhabi hari ubuyobozi bw’igihugu cya UAE( ibihugu byishyize hamwe by’abarabu bikora igihug kimwe) nawo ni umusigiti munini nyuma ya Makka na Madina, Wubatswe na Sheikh Zayid Al nahyan ahita anawiyitirira, uyu mugabo niwe wayoboye UAE bwa mbere (irimo umugi wa Dubai uzwi cyane mu byubucuruzi), akaba yarapfuye mu mwaka w’2004 anashyingurwa hafi y’uwo musigiti,

Ufite ubuso bwa metero kare 17,000 ukaba ushobora kwakira abantu ibihumbi 41 ku irayidi no kumunsi wa Ijuma.

4.Masdjid Qulsharif

Umusigiti wa Qulsharif uherereye mu mugi wa Kazan mu gihugu cy’uburusiya, niwo musigiti munini uri mu burusiya ndetse no mu burayi hafi ya Turukiya, mu mwaka w’1552 wasenywe n’ingabo za Ivan wongera kubakwa mu mwaka 1996 wuzura mu mwaka 2005.ufite ubushobozi bwo kwakira abantu 6000, ufite iminara 4.

5.Umusigiti Ummayad

Uyu musigiti wa ummayyad uzwi kandi nk’umusigiti ry’umusigiti mukuru w’ i Damas ukaba kandi ari umusigiti wubakishije amabuye ya cyera kuburyo nta kintu kuri ayo mabuye bahinduyeho.wubatswe hagati y’umwaka wa 705 na 715 ku buyobozi bwa bw’aba Ummaya, ukaba ufite ubuso bwa metero kare 4000,

abayislamu bemera ko mu bihe bya nyuma, uyu musigiti ariwo Yezu Mwene Mariya azururukiramo avuye mu ijuru.

6. Umusigiti wa Badshahi

Umusigiti wa Badshahi uzwi nk’umusigiti w’abami, uherereye mu mugi rwagati i Lahore mu gihugu cya Pakistan, wubatswe ku gihe cy’ubwami bwa Aurangze mu mwaka 1673, ugenda uvugururwa kugeza magingo aya.Wakira abantu barenga ibihumbi 100 haba mu musigiti imbere ndetse no mu mbuga zawo.Ufite ubuso bungana na metero kare 25.641

7. Umusigiti wa Nur Astana 

 

Umusigiti wa Nur Astana uherereye mu gihugu cya Kazakhstan mu mugi wa Astana , niwo musigiti wa gatatu munini muri Aziya yo hagati, wubatswe mu mwaka 2005, ukaba ugaragara mu mabara y’ubururu, umweru, umutuku na zahabu.

Wubakishije mu birahuri bikomeye bifatanye na za Beto, amabuye meza ya granite n’utugararurarumuri dukoze muri aluminium.

Uyu musigiti ufite metero z’uburebure bisobanura imyaka 40 Intumwa y’imana Muhamd yatangiriyeho ubutumwa ukagira iminara ine ifite metero 63 isbanuye imyaka Muhamad yari afite ubwo yapfaga. Wakira abantu 5000 bari mu musigiti ndetse n’2000 bari mu mbuga zawo

8. Umusigiti wa Siddiqa Fatima Zahra

Umusigiti waa Siddiqa Fatima Zahra uherereye mu gihugu cya Koweit ukaba wubatswe hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Koweit, ujya gusa n’inyubako yitwa Taj Mahal yo mu buhinde.Wubatswe mu mwaka 2011, ufite ubuso bwa metero kare 3200,ufite ubushobozi bwo kwakira abantu 4000 ku gihe kimwe

9.Umusigiti w’ubururu

Izina ryawo ni sultan Ahmet wubatswe hagat y’umwaka w’1609 urangia mu mwaka w’1616 , wubatswe ku butegetsi bwa Ahmet I, Kwitwa umusigiti w’ubururu ni uburyo wubatsi hafi y’inyanja , uza kur uyu mwanya wa 8, kubera ubwiza bwabo ku buryo usurwa cyane na ba mukerarugendo benshi. Usurwa igihe cyose uretse ko ufungwa iyo habura isaha imwe n’igice kugira ngo abakora isengesho babone uko barikora.ufite meterokare 47145, ufite ubushobozi bwo kwakira abantu 10.000

10. Umusigiti wa Akhmad Kadyrov

Akhmad Kadyrov uri mu mugi wa Grozny, umurwa mukuru wa Chechenya, uziwi nk’umutima wa Chechnya, ni ume mu misigiti minini yubatswe mu gihugu cy’uburusiya, wiswe Akhmad Kadyrov kuko ariwe wawubakisihije, watashywe mu mwaka 2008 ubwo umuyobozi wa Chechnya yari kumwe na Perezida w’uburusiya Vladimir Putin.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here