Home Amakuru Nyuma ya Suwedi, Qoran yongeye kwibasirwa

Nyuma ya Suwedi, Qoran yongeye kwibasirwa

399
0

Ibihugu bituwe n’Abayislam benshi nka Arabiya Saudite byamaganye byivuye inyuma umugabo wo mu gihugu cyo mu Buholandi wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga acagagura Qoran.

Itangazo rya Minisiteri yUububanyi n’Amahanga ya Arabiya Sawudite ivuga ko ryo kwamagana no kubabazwa n’iki gikowa numugabo bavuga ko ari umuyobozi w’intagondwa w’itsinda ryo mu Budage rigamije kwangisha abanyaburayi idini ya islam no gukoresha imyigaragambyo.

Ahagarikiwe na Polisi,Uyu mugabo wagaragaye kuri za Video afite indangururamajwi acagagura ikorowani y’abayislam yitwa Edwin Wagensveld niwe uhagarariye umutwe w’Abadage ugamije kwangisha abanyaburayi idini ya islam no kurirwanya witwa (Pegida), muri iki gikorwa kigayitse, yanavugaga amagambo akomeye ko ntacyo ikorowani ivuze.

https://twitter.com/lgnova60/status/1617754761729548288

 

Ububanyi n’amahanga bwa Arabiya Saudite bwavuze ko icyo gikorwa kiganije gusembura amarangamutima amamiriyoni y’abayislamu hirya no hino ku isi, ivuga ko ubwami bwa Arabiya Saudite bushyira imbere indangagaciro zo kuganira, ubworoherane, kubana no kubahana hagamijwe kurwanya urwango n’ubutagondwa.

Uretse iki gihugu, ibihugu birimo UAE, Qatar, Kuwait, Jordaniya, Misiri n’umuryango w’ibihugu by’abarabu OIC byamaganye iki gikorwa kigayitse.

 Ibi bije bikurikira itwikwa rya Qoran ryabereye mu gihugu cya Suwedi mu cyumweru gishize imbere ya Ambasade ya Turukiya i Stockholm, ibikorwa nabyo byayobowe n’umunyapolitike wo muri icyo gihugu uzwi kwangisha abantu idini ya Islam.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here