Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan kuri uyu wa mbere yatangaje ko Igihugu cye kititeguye na gato gushyigikira Suwedi nyuma yaho kuri Ambasade ya Turukiya mu murwa mukuru wa Suwedi habereye imyigaragabyo ndetse hakanatwikirwa Qoran igitabo gitagatifu ku bayoboke b’idini ya Islam.
Euronews dukesha iyi nkuru ivuga ko Perezida Erdogan yavuze ko kuba Abanyasuwedi batwitse Qoran kandi bahawe uburenganzira bwo kwigaragabya bigaragaza uburyo iki gihugu kitubaha AbanyaTurukiya ndetse n’Abayislam muri rusange, bityo ko batazigera bashyigikira iki gihugu ku bikorwa byabo byo gushaka kujya mu muryango wo gutabarana wa OTAN.
Yagize ati: “Suwedi ntitwitegeho ko twayishyigikira muri OTAN” ibi Perezida wa Turukiya abivuze bwa mbere ku gikorwa cyakozwe kuwa gatandatu tariki 21 Mutarama 2022 n’umunyapolitike w’umunyasuwedi witwa Rasmus Paludan wanga islam ari nawe wayoboye igikorwa co gutwika Qoran.
Abategetsi ba Suwedi bamaganye iki gikorwa ndetse bamaganira kure ibyakozwe na Rasmus Paludan usanzwe uzwi muri iki gihugu nk’utavugarumwe n’ubutegetsi muri Suwedi ndetse akaba ari umwe mu banyapolitike badacira akari urutega abayislam.
Kuva Uburusiya bwagaba ibitero kur Ukraine, igihugu cya Suwedi na Finland byasabye ko byakwemerwa mu muryango w’ubutabazi, Turukiya ikaba yaratangaje ko itazashyigikira Suwedi muri uyu mugambi wayo kubera ko icumbikiye abo iki gihugu kivuga ko ari abanzi bacyo bakomoka mu bwoko bw’abaKurdi. Ibi bikaba byaratumye abanyasuwedi bigaragambiriza imbere ya Ambasade ya Turukiya iri i Stockholm.
Photo: Turkish Minute