Home Amakuru Arongeye: Rasmus Paludan arateganya kongera gutwika Qoran

Arongeye: Rasmus Paludan arateganya kongera gutwika Qoran

286
0

Umunyapolitike wo mu gihugu cya Suwedi witwa Rasmus Paludan yatangaje ko kuri uyu wa gatanu azatwika na none Qoran imbere y’umusigiti wa Copenhagen, umurwa mukuru wa Darnmark.

Rasmus ni umunyapolitike wo mu gihugu cya Suwedi wayoboye igikorwa cyo kwigaragambya no gutwika Qoran imbere ya Ambasade ya Turukiya muri Suwedi, igikorwa cyababaje Abanyaturukiya n’abayislam muri rusange, ndetse cyamaganwa  bikomeye na Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan.

Uyu mugabo asanzwe azwiho kwanga idini ya islam aho ari mu muryango w’abanyaburayi ugamije kwangisha idini ya islam mu bantu. Mu mwaka 2020, Polisi yo mu Bufaransa yamutaye muri yombi imuziza kuba yarateganyaga gutwikira Qoran ku munara muremure uri i Paris ahari inzu ndangamurage yitwa Arc de triomphe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here