Home Amakuru Erdogan yababariye Abajenerali babiri bashaje bari bafunzwe

Erdogan yababariye Abajenerali babiri bashaje bari bafunzwe

576
0

Perezida Recep Tayyip Erdogan kuri uyu wa kane yahaye imbabazi abajenerali babiri bari bari mu kirihuko cy’izabukuru bashinjwaga kugira uruhare mu guhirika ubutegetsi muri Turukiya mu mwaka w’1997 mu cyiswe 28 Gashyantare.

Iyi kudeta yakozwe mu buryo bwiswe ihirikwa ku butegetsi mu buryo bugezweho ryabaye tariki ya 28 Gahyantare mu mwaka w’1997ryatumye nyuma y’imyaka 10 ku ngona ya Peredia Erdogan, inkiko z’iki gihugu zibakatira igihano cya burundu, bamwe mu bari muri uyu mugambi bagwa no muri Gereza.

General Ilhan Kilic w’imyaka 85 na General Kenan Deniz w’imyaka 75 Perezida rdogan yabahaye imbabazi kubera ibibazo bagie by’ubuzima, itegekonshinga rya turukiya rikaba ryemera ko Perezida wa repubulika ashobora gutanga imbabazi kubera impanvu z’ubusaza cyangwa iz’uburwayi bimaze kwemezwa nk’ibitaro.

Mu kubuza 2022, abaturageba Turukiya bababajwe n’uburyo muri gereza y’i Ankara haguyemo uwahoze ari umugaba mukuru w’igisiririkare General Vural Avar wari ufite imyaka 85 wari warakatiwe burundu nawe azira guhirika ubutegetsi nyamara umuryango we wari waragaragaje ibimenyetso by’uko yataye ubwenge, anafite ibibazo mu mutwe, ndetse ngo yari yaravunitse imbavu kubera kwitura hasi mu bwogero.

Byagenze bite muri 97

Igitutu cy’igisirikare cyo cyatumye cyatumye uwari minisitiri w’intebe Necmettin Erbakan yegura ndetse urwego rw’igihug rushinzwe umutekano rusohora itangazo rigargaza ko hari umwuka mubi uzamurwa n’abashaka ko igihugu kiyoborwa n’amahame y’amadini.

Iki gikorwa cyiswe “Kudeta igenzweho” cyatumye abasirikare biroha mu mihanda n’ibitwaro bikomeye mu mihanda ya Ankara binahatira umukuru wa Guverinoma kwegura kubera impuruza ya gisirikare wari ugamije kugarura umuco wa kislam muri iki gihugu, abasirikare bakuraho inteko inteko ishinga amategeko n’itegekonshinga bikurwaho, ndetse ubutegetsi bujya mu maboko y’igisirikare

Muri Turukiya guhirika ubutegetsi zagiye zikorwa mu myaka ya za 60 na 80 zigahitana abantu benshi cyakora mu mwaka w’2016, ubutegetsi bwa Erdogan bwaburijemo ihirikwa ry’ubutegetsi ryari ryakozwe n’agatsiko ka gisirikare ndetse abasirikare ntibongera kugira imbaraga mu bya politike.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here