Home Imikino Ubufaransa: Yahagaritswe imyaka 30 adakina umupira

Ubufaransa: Yahagaritswe imyaka 30 adakina umupira

225
0

Umukinnyi wo mu batarabigize umwuga wakubise ingumi umusifuzi tariki 8 mutarama uyu mwaka mu gikombe cya Loiret gitegurwa n’akarere ka Loiret yahagaritse gukina umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka 30.

Akanama k’imyifatire k’umupira w’amaguru mu karere ka Loiret kateranye kuwa gatatu w’iki cyumweru kemeza ko uwo mikinnyi ukinira ikipe ya Entente gatinaise ahanishijwe imyaka 30 atagaragara mu bikorwa by’umupira kubera igikorwa kigayitse yakoze ubwo yakubitaga igipfutsi umusifuzi ubwo bakinaga nikipe yitwa Olivet.

Aka kanama kavuze ko uyu mukinnyi adakwiye ikarita y’umutuku gusa ahubwo hakenewe ibihano bikakaye.

Burak Tuncer, umusifuzi wakubitswe igipfutsi n’uwo musore yavuze ko nibura aruhutse ku byamubayeho, ndetse anasaba ko ibikorwa byo guhohotera abasifuzi bidakwiye.

Uyu musifuzi yavuze ko abakinnyi bagomba kumenya ko ishyaka abakinnyi baba bafite n’abasifuzi nabo biba ari uko, kandi ko urugomo nta mwanya na muto rufite mu mupira w’amaguru.

Burak Tuncer ni umusifuzi w’imyaka 30, yatangiye akazi ko gusifuza mu mwaka 2009, avuga ko gukubitwa byamugizeho ingaruka zikomeye ariko ko bitamubujije gukomeza akazi ke.

Ikipe ya Entente gatinaise uyu mukinnyi yakinagamo, isanzwe iri mu cyiciro cya mbere cy’akarere nayo yaciwe amande y’ama euro 1100 ndetse inahagarikwa kwitabira ibikombe bikuru byo muri ako karere mu gihe cy’imyaka itatu.

Umukino w’iki gikombe aya makipe yakinagamo wari 1/16, umukino wahagaritse ku munota wa 25, iyi kipe kandi ya Entente kandi ihita ikubitwa mpaga y’ibitego bitatu.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here