Home Imikino Abafana ba Kiyovu Sports bafatiwe ibihano

Abafana ba Kiyovu Sports bafatiwe ibihano

384
0

Nyuma y’imyitwarire mibi ya bamwe mu bafana b’ikipe ya Kiyovu Sports yagaragaraye ku mukino iyi kipe yanganyije na Gasogi United 0-0 ubwo batukaga Mukansanga Salma wayoboye uyu mukino, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryahanishije iyi kipe gukina umukino umwe nta bafana ifite.

Nyuma y’inama yahuje Komisiyo y’imyitwarire muri Ferwafa, hafashwe umwanzuro wo guhagarika abafana ba Kiyovu Sports ku mukino iyi kipe izakurizaho kwakira.

Bati “Komisiyo Ishinzwe imyitwarire muri Ferwafa, ihanishije ikipe ya Kiyovu Sports kuzakina umukino umwe izakira nta bafana bari ku kibuga bakimara kumenyeshwa iki cyemezo.”

Iyi Komisiyo yibukije ko iki cyemezo gishobora kujuririrwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri kimenyeshejwe ikipe yafatiwe ibihano.

Ibi byemezo bifashwe, nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rucumbikiye abafana ba Kiyovu Sports batandatu bakekwaho ibyaha birimo gutukira undi mu ruhame n’ivangura.

Abakunzi ba Kiyovu Sports babujijwe kuzareba umukino umwe mu yo ikipe izakira

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here