Home Amakuru Nonati wanze igitego cya Rayon, ashobora guhanwa

Nonati wanze igitego cya Rayon, ashobora guhanwa

484
0

Biciye ku Munyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Muhire Henry, abakunzi ba Rayon Sports bijejwe ko Bwiriza Nonati azahanirwa ikosa yakoze ryo kwanga igitego cyanzwe i Huye.

Ni umukino ikipe ya Mukura VS yagabanye amanota na Rayon Sports nyuma yo kunganya igitego 1-1. Uyu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023.

N’ubwo amakipe yombi yagabanye amanota, abakunzi ba Rayon Sports bashenguwe no kwangirwa igitego cyatsinzwe na Mussa Camara ariko umusifuzi mpuzamahanga wok u ruhande, Bwiriza Nonati akavuga ko habayeho kurarira.

Nyuma y’uyu mukino, hacicikanye amashusho agaragaza ko n’ubwo iki gitego cyanzwe, cyatsinzwe nta kurarira kwigeze kubaho. Bisobanuye ko ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yarenganyijwe.

Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasabye Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry, gukurikirana Bwiriza Nonati wanze igitego cya Mussa Camara.

Ati “Bwana Olivier Nizeyimana na Henry Muhire murabizi ko abanyamupira twari twizeye ko hari byinshi muzahindura kuko byari bikenewe. Uyu musifuzi akurikiranwe kandi ahanwe muzaba mubaye abayobozi babereye Umupira wacu. Ntibizagere aho tubasa kugenda nk’ababanjirije. Enough is enough.”

Nyuma y’ubu butumwa, Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry ntabwo yatinze gusubiza Munyakazi, kuko yamwijeje ko uyu musifuzi azafatirwa icyemezo gikwiye.

Ati “Bwana Sadate Munyakazi, tubanje kwiseguraho aho mutanyuzwe n’icyemezo cy’umusifuzi. Ndakwizeza ko ubuyobozi bwa Ferwafa, Olivier Nizeyimana, bushyize imbere imigendekere myiza y’amarushanwa. Ikibazo cyanyu nk’abafana kirakurikiranwa. Murakoze.”

Mu gihe Bwiriza Nonati yaba ahanwe, ntabwo byaba ari ubwa mbere kuko no mu mwaka ushize w’imikino 2021/2023, yigeze koherezwa gusifura muri shampiyona y’abagore bitewe n’udukosa twa hato na hato yakoze mu y’abagabo.

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa yamaze impungenge Aba-Rayons
Bwiriza Nonati ashobora kongera guhanwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here