Home Amakuru Abarenga 200 bafunzwe na RIB kubera gukoresha Mastercard

Abarenga 200 bafunzwe na RIB kubera gukoresha Mastercard

5238
0

Kuva tariki ya 12 Mutarama uyu mwaka, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangiye gufata abantu batandukanye rubaziza gukoresha ikarita ya Mastercard ya IM bank, impapuro zibafunze zivuga ko ari ukuvunja amafaranga mu buryo butemewe ndetse no kwihesha icy’undi mu buryo bw’uburiganya. RIB aya makuru ikomeje kuyagira ibanga mu gihe muri rubanda yabaye kimomo.

Amakuru ikinyamakuru Umuyoboro cyamenye ni uko uwafashwe wa mbere yafashwe tariki ya 12 Mutarama 2023, afatirwa ku mupaka, agiye mu gihugu cya Uganda afite amadolar 7000 mu gihe umugore we yari afite amadolari ibihumbi 11.

Kuva icyo gihe RIB yatangiye gufata byo “Guhumbahumba” abafite ayo makarita ya Mastercard yatanzwe na IM bank, imitungo yabo ndetse n’amafaranga bari bafite haba mu ngo zabo ndetse no kubafungira amakonti yo muri Banki ndetse na buri gikorwa bafite icyo aricyo cyose basanze mu ngo zabo.

RIB ntishaka gutanga amakuru kuri iki kibazo kuko umuvugizi w’uru rwego atacyitaba itangazamakuru mu buryo bworoshye, ndetse aba bafunzwe uretse kuba barakorewe inyandiko mvugo ibafunga, batemerewe kubonana n’ababunganira ndetse n’imiryango yabo.

Umuyoboro wamenye kandi ko mu byaba bongeweho harimo n’icyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba nubwo hadasobanurwa iyo mitwe y’iterabwoba iyari iyo n’uburyo ihuzwa na Mastercard.

Uko ikibazo giteye

 Amakuru twamenye ni uko RIB ibyaha irega abafunzwe bose bashobora no kuba barenga 200, bazira kuba barakoresheje ikarita ya Mastercard Prepaid Mult Currency, Iyi karita yamamajwe bikomeye na IM Bank mu myaka itatu ishize, ndetse iyishishikariza abanyarwanda kuyikoresha bitewe n’uburyo ifasha uyikoresha mu bikorwa bye bya buri munsi, Abakoresha iyi karita ya Mastercard ibaha ubushobozi bwo kuba bahindura amafaranga bafite mu yandi arenga 15.

Abakoresha aya makarita kuva mu mwaka 2018, Mastercard yatangira mu Rwanda abantu benshi barayikoresheje ndetse bungukira ku ivunja rito ryabo riba riri ku giciro mpuzamahanga ahantu hose, bamwe mu banyarwanda bahise bayibyaza inyungu yo gufata amafaranga yabo bakayabika mu madorali kuko babaga bayaguze make ugereranyije n’igiciro cyo mu Rwanda cyane cyane Idolari, ipawundi, Euro n’ayandi.

Umwe mu bamenyereye iby’ivunja twaganiriye ariko utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yadutangarije ko yatunguwe no kumva ko hari abantu bafungwa bazira kwivunjira ku ikarita ya mastercard kandi ikibujijwe ari ugukora akazi ko kuvunjira abandi naho gufata amafaranaga yawe ukayahindura mu yandi ukoresheje iyi karita byemewe kuko Mastercard ihabwa uburenganzira gukorera mu Rwanda byari byemewe gukoreshwa.

Uyu mugabo yavuze yagize ati: “Ubu buryo bo gukoresha Mastercard, ni bumwe mu buryo buri mpuzamahanga kandi abazi ibya mastercard baba badatunze imwe, ku bavunjayi byo bikaba akarusho kuko bayikoresha mu guhindura amafaranga yabo mu bundi bwoko bwamafaranga bifuza”

Kuki hongewemo icyaha cy’iterabwoba

 Imwe muri kopi nyinshi dufite abanyamuryango b’iyi miryango baduhaye igaragaza ko mubyo baregwa harimo ibyaha bigera kuri bitatu birimo no gukorana n’imitwe y’iterabwoba, iki cyaha kikaba cyaraje nyuma kuko abafashwe mu mizo ya mbere iki cyaha kitarimo.

Indi mpamvu ivugwa ni ukuba abenshi mu bafunzwe barenga nka 70% ari abayislam ku buryo Umuyoboro wamenye ko mu bafashwe witwa Kalisa Omar n’abavandimwe be usanzwe akora ibikorwa byo kohereza amafaranga hirya no hino (Money transfer) bateye inkunga umuryango w’abayislam mu Rwanda RMC ibikorwa by’amarushanwa yo gusoma ikorowani(MUSABAQAT) ku musigiti wo mu mujyi wa Kigali Madina yabaye tariki ya 21 Mutarama uyu mwaka.

Ibi byanaviriyemo uwari umuyobozi w’uyu musigiti (Imam) Sheikh Murara Ismail nawe atabwa muri yombi mu mpera z’ukwezi kwa mbere cyangwa mu ntangirizo z’ukwezi kwa kabiri, abayislam yayoboraga bakaba bakura amakuru mu bahisi n’abagenzi, kuko RMC itari yabatangariza aho aherereye, nyamara mu gihe ubuyobozi bukuru bwahamagajwe na RIB gusobanura kuri iki kibazo, amakuru dufite RIB ikaba yaranyuzwe n’ibisobanuro yahawe.

Imiryango y’abafite ababo bafunzwe, ifite ubwoba

Abaduhaye amakuru y’iki kibazo badutangarije ko bafite ubwoba budasanzwe kuko, abagize imiryango yabo, bahamagarwa na RIB abandi ikabazindukira ikajyana, bakomeza bavuga ko ikibazo kigiye gukoramera kuko icyo bahasanze cyose bahita bagitwara, ndetse no kuba bari kubashyiraho ibyaha bikomeye cyane by’iterabwoba.

Abanyamategeko barenga barindwi, twashoboye kubaza badusobanuriye ko gukoresha Mastercard byemewe n’amategeko kuko ikigo cyose cy’Imari cyose izi serivise ziyitanga hakiyongeraho n’amasosiyete y’itumanaho arimo nk’izizwi nka MobileMoney, Mpesa, Vodacom, Airtelmoney n’izindi.

Turacyakurikirana iby’iyi nkuru …

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here