Home Amakuru Umunyamakuru wa Isango Star yakoze ubukwe

Umunyamakuru wa Isango Star yakoze ubukwe

804
0

Umunyamakuru wa Isango Star TV&Radio ubifatanya no gukora kwa muganga, Umurungi Hilson Rosine, yasezeranye na Ndayishimiye Fiston uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhango wabaye ku wa Kane tariki 9 Gashyantare 2023, ubera mu Murenge wa Muhima.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Umurungi na Fiston, wari watumiwemo inshuti z’aba bombi n’ababyeyi ba bo.

Tariki 3 Gashyantare 2023, ni bwo Fiston yari yambitse impeta Rosine amusaba ko yamwemerera kuzamubera umugore w’isezerano.

Biteganyijwe ko aba bombi bazakora ibirori by’ubukwe muri Kanama uyu mwaka.

Umurungi asanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star TV mu kiganiro ‘Ubuzima Buzima’ ariko akabifatanya n’umwuga wo kuvura mu bitaro bya Muhima.

Igisobanuro cy’urukundo
Agasomyo
Umuryango
Urukundo
Bombi bari bishimye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here