Home Amakuru Amajyepfo: AIMS-Rwanda yizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore muri Science

Amajyepfo: AIMS-Rwanda yizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore muri Science

530
0

Mu Akarere ka Nyanza, mu Intara y’Amajyepfo, mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Abagore n’Abakobwa bo mu gice cya Science, hagaragajwe ubushobozi abagore bafite mu kwiga amasomo yitirirwa abagabo n’abahungu.

Ubusanzwe tariki 11 Gashyantare, ni umunsi mpuzamahanga w’abagore n’abakobwa muri Science [International Day Of Women&Girls in Science]. Uyu munsi kenshi wizihizwa hagaragazwa ibyo bagezeho, cyane ko amasomo ya Science afatwa nk’ay’igitsinagabo gusa nyamara abagore n’abakobwa imibare igaragaza ko ari bo bafite amanota meza muri aya masomo.

Ikigo Nyafurika cy’Imibare na Science [AIMS] kibicishije muri Porogarame ya cyo cyise ‘The Teacher Training Program [TTP] na Master Card Foundation nk’umufatanyabikorwa, bizihirije uyu munsi mu Akarere ka Nyanza ahahurijwe ibigo by’amashuri bitandukanye byo muri aka Karere ariko bibarizwaho amasomo ya Science.

Muri uyu muhango, hari hatumiwemo abarimu bigisha amaosomo ya Science mu bigo bitandukanye, abayobozi mu nzego zitandukanye z’Uburezi muri aka Karere no ku rwego rw’Igihugu muri rusange.

Intego nyamukuru za TTP, zirimo gufasha abarimu bigisha amasomo ya Science biciye mu mahugurwa bahabwa, ibikoresho bibafasha bahabwa no gufasha kuzamura imyumvire y’abana b’abakobwa biga aya masomo.

Uyu mushinga ukorera mu Turere 14 tugize Igihugu cy’u Rwanda, harimo Rwamagana, Kayonza, Gicumbi, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Ngororero, Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Kamonyi, Nyanza, Gisagara na Nyaruguru.

Abarimu bigisha amasomo ya Science, bavuga ko bishimira uburyo umubare w’abakobwa biga aya masomo wazamutse kandi atari ukuzamuka gusa ahubwo no mu mitsindire bari imbere ya basaza ba bo.

Umwe mu bana b’abakobwa bahisemo gukurikira aya masomo wiga mu mwaka wa Gatanu Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi mu miterere y’Isi [MPG], Amizero Ange, ahamya ko bimuteye ishema kuba yiga ibirimo Science ari ishema kuri we kuko ari ikintu gihatse Isi yose muri rusange.

Ati “Science ihatse Isi yose ni ko navuga. Imfasha kumenya ibintu byinshi. Bituma utekerekeza cyane kandi ugahora wumva wagira ibyo uhanga nawe. Abakobwa cyera ntabwo bitinyukaga ariko ubu baritinyuka cyane.”

Amizero yakomeje avuga ko kuba hari inzego zirimo nka Master Card zibakundisha kwiga Science ikanahemba abitwaye neza, bituma barushaho gukunda aya masomo. Yavuze ko afite inzozi zo kuba umuntu ukomeye mu gihugu cye yifashishije amasomo ya Science.

Nyirahagenimana Ushinzwe gukurikirana amahugurwa y’Imibare n’Ubugenge muri AIMS-Rwanda biciye muri TTP, avuga ko bishimira ko abarimu benshi bamaze guhabwa amahugurwa ku masomo ya Science.

Yakomeje avuga ko bashyize imbaraga mu guhugura abarimu mu gutanga no kwigisha amasomo ya Science, kuko ari bo nkingi ikomeye yo gutuma abana biga aya masomo babasha kuyumva neza.

Gusa n’ubwo AIMS-Rwanda yishimira ko umubare munini w’abakobwa ukomeje kugana aya masomo, ariko hakiri imbogamizi z’ibikoresho bihagije ku bigo by’amashuri, ari na ho ahera asaba Leta y’u Rwanda kubatera inkunga.

Kugeza ubu abiga amasomo arimo Science mu Rwanda, bangana n’ibihumbi 276,323 harimo 60% by’abakobwa. Ibi birasobanura neza ko umubare w’abakobwa umaze kuzamuka.

Abarimu ibihumbi 4900 barimo 33% b’abagore, bamaze guhabwa amahugurwa ku kwigisha amasomo ya Science n’uburyo yakwifashishwa.

Abarimu ibihumbi 3563 barimo 32% b’abagore, bamaze guhabwa amahugurwa ku Ikoranabuhanga ryo kwigisha aya masomo.

Abanyeshuri ibihumbi 3137 barimo 54% b’abakobwa n’abarimu 540, bamaze gusura Inganda 49 zitandukanye zifashisha Science.

Abarimu 193 n’abayobozi basanzwe babarizwa mu gice cy’Uburezi, bamaze guhahabwa ibihembo birimo amafaranga, mudasobwa, telefone zigezweho zigendanwa [Smartphones] bitewe no kwigisha amasomo ya Science.

Abarimu 43 barimo 63% b’abagore, bahembwe guhabwa kuzamura ubumenyi bwa bo biciye muri Bourse yo kubafasha kuva mu cyiciro cya A1 bakajya kuri A0.

Amizero Ange yihebeye Science
Umuyobozi wa AIMS-Rwanda, Prof. Dr. Sam Yala
Uwari uhagarariye Migeprof
Abakobwa basigaye biga Science ku bwinshi
Abana babanje gususurutsa abaje muri uyu muhango

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here