Home Mu Rwanda Nyakabanda: Basabwe kwirinda amagambo arimo Ingengabitekerezo ya Jenoside

Nyakabanda: Basabwe kwirinda amagambo arimo Ingengabitekerezo ya Jenoside

242
0

Ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu, abaturage bo mu Kagari ka Munanira II, mu Murenge wa Nyakabanda bibukijwe ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bikomeje, basabwa kwirinda amagambo ahembera Ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda gusesereza abacitse ku icumu rya Jenoside.

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023, ni bwo hasojwe icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu ariko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bizakomeza mu minsi 100 irangira tariki 4 Nyakanga.

Mu Kagari ka Munanira II, Umurenge wa Nyakabanda ubwo hatangwaga ikiganiro gisoza iki cyumweru, abatuye muri uyu Murenge bibukijwe ko iminsi yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ikomeje ndetse basabwa kwitabira ibikorwa byose bigaragara muri minsi 100.

Ikiganira cyatanzwe guhera Saa tatu n’igice z’amanywa, kigeza Saa sita n’iminota 15 ubwo icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu cyari gisojwe.

Abatuye aka Kagari bose, bibukijwe ko bakwiye kwirinda amagambo yose yumvikanamo Ingengabitekerezo ya Jenoside no kureka kuvuga amagambo yose yakomeretse akanasesereza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Basabwe kandi gutanga amakuru y’ahaba hakekwa ko hari imibiri y’abishwe muri Jenocide kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Biteganyijwe ko tariki 9 Gicurasi 2023, ari bwo ku rwego rw’Umurenge wa Nyakabanda hazibukwa Abatutsi bazize Jenoside mu 1994. Abaturage batuye muri aka Kagari ka Munanira II basabwe kuzitabira ku bwinshi iki gikorwa nk’uko bitabiriye kuri uyu munsi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here