Home Amakuru Banzubaze Amani yabaye umuyislam kubera amacakubiri yasanze ku ishuri

Banzubaze Amani yabaye umuyislam kubera amacakubiri yasanze ku ishuri

1739
0
  • Yari azi ko ingurube ariyo yariye Muhamad
  • Ise umubyara yari asanzwe akunda abaswayire
  • Nyina umubyara yabikaga neza umusambi we wo gusengeraho ngo batawumenaho inzoga
  • Yagombaga kwitwa Asumani abihindura yageze mu musigiti i Nyabisindu
  • Ntabwo azi igihe yavukiye kubera impapuro z’amavuko n’iza batisimu zidahuje itariki n’ukwezi.

Banzubaze Onesphore Amani ni umunyamakuru, umukwe n’umusangwa mukuru, umuhuza w’amagambo mu birori uzwi nka MC, umwanditsi ndetse n’umutoza w’umwenge mu karere ka Nyarugenge, avuga ko yabaye umuyislam mu mwaka w’1992, nyuma y’amacakubiri yaranze u Rwanda aho yamusanze mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Shyogwe mu 1990 aho yari agiye gukomereza amashuri ye yisumbuye.

Nk’uko bisobanurwa n’uyu mugabo umaze ku isi imyaka 44 amezi abiri n’iminsi 10,cyakora no ku bindi byangombwa bye bigaragaza andi matariki, hari aho agaragaza ko yavutse ku kwa 3 ahandi yavutse mu kwa 10.

Amani ukunda kuganira atebya cyane avuga ko muri 91 aribwo yari yinjiye mu ishuri ryisumbuye iwabo bitanga amashuri makuru, aho yari yatsinze ikizamini, akomoka mu cyahoze ari Kibuye muri komine Kivumu ikaba yarahindutse akarere ka Ngororero, yavutse ku babyeyi b’abakirisitu, arabatizwa ndetse anakomezwa muri kiriziya gatorika kugeza agize imyaka 18 y’amavuko ahindura idini.

Ikarita y’abatirijweho

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru umuyoboro.rw, Banzubaze avuga ko mu kwezi kwa cyenda muri 90 aribwo bwa mbere yari ahuye n’abantu benshi n’abayislam yarabonye bwa mbere kuko ntawe yari uzi, uretse uwari yariyise Asumani. Ndetse nta makuru yarafite ku bayislam.

“Njya i Shyogwe buriya nta makuru afatika nari mfite ku bwisiramu, uretse ayo nari narize mu mwaka wa 7 cg uwa 8, yavugaga ko muhamad yashatse kubeshya abantu ko yazutse, bakamushyira mu mwobo mu ishyamba, bagasigaza umutwe wonyine, hanyuma ingurube ikaza ikawurya umutwe ari nacyo gituma abayislam bazira ingurube, ikindi nari mbaziho ni uko bikora ku kibuno”

Akomeza avuga ko n’ikiganiro cy’abayislam cyanyuraga kuri radiyo Rwanda yajyaga acyumva ariko atumvaga ibivugwa ahubwo yiyumviraga ijwi rya Karibuhunde Shaban wavugaga arandaga.

Amani Banzubaze avuga ko aho agereye i Shyongwe yatunguwe no kubona abo bitaga abayislam bari mu ishuri rimwe aho yiganye n’umunyeshuri witwa Habimana Idrissa w’ i Mugandamure, aho bigaga uwa mbere w’indimi (1ere Lettre) kuko ishami umuntu aziga yaritangiriraga mu mwa mbere.

Aracyabitse agakarita k’umunyeshuri

Avuga ko ubwo inkotanyi zateraga muri 90, hari abanyeshuri babizize ndetse hari na bamwe mu banyeshuri bafatwaga nk’ibyitso kuko buri gitondo bajyaga i Gitarama gukorwaho iperereza, nyuma y’iki gihe havutse ibyo bitaga “udusimba” bisobanuye gusubiranamo kw’abanyeshuri ku buryo bajyaga kumva bakumva hari uvuze ko habaye agasimba cyangwa se hateganywa gukorwa agasimba.

“Icyo gihe gusubiranamo kwabaga hagati y’abatutsi n’abahutu ubundi bikazaba hagati y’abanyenduga n’abacyiga ,icyo gihe kuba uri mu idini runaka ntacyo byabaga bimaze, kubera ko iyo byabaga ari igihe cyo gusubiranamo kw’abacyiga n’abanyenduga wajyaga hamwe muri aho , niba ari ugusubiranamo kw’abatutsi n’abahutu wabaga umututsi cyangwa umuhutu, cyangwa ukabura aho ujya muri aho hose

Uku gusubiranamo hari igihe kwakomeraga abantu bagatoroka ikigo bagahungira hanze y’ikigo, ku buryo hari igihe bigeze guhungira i Tambwe n’i Kigoma bikaba ngombwa ko imodoka z’ayo makomini zikabagarura ku ishuri, cyangwa se umwuka waba mwiza bakizana.

Banzubaze Amani, amacakubiri yasanze ku kigo yatumye aba umuyislam

Banzubaze avuga ko yatangajwe bikomeye no kubona izo mvururu zabaga mu kigo zitaritabirwaga n’abayislam nyamara bari bake cyane ku buryo atahamya ko bageraga mu icumi bose, bituma atangira kubibazaho kuko mu bihe bikomeye, abayislam barasangiraga kandi bicaye hamwe nta hantu na hamwe babogamiye.

“Naje kubegera mbabajije bambwira ko abayislam batagira ivangura, ko Imana yabo ari imwe,nibwo batangiye kunganiriza ku myemerere yabo, bansobanurira ibyerekeye n’Imana imwe ,icyo gihe nagiye kubaza mwalimu watwigishaga witwa Abbe Rubanzangabo Francois ubu yitabye Imana, ibyerekeranye n’ubutatu butagatifu, antuma agakayi ka gasuku ko kwandikamo icyo kibazo kikuzuramo, nyuma yaho niyemeza kuba umuyislam hagati ya 92 na 93”

Uko yinjiye ubuyislam

Banzubaze avuga ko ubwo yari amaze kwiyemeza kuba umuyislam yagiye azi neza ko azitwa Asumani kuko ari izina yari azi cyane bitewe n’umufundi bari baturanye iwabo ku kibuye, ariko rikaba ryari irihimbano kuko uwo mugabo atari umuyislam. Amani ageze mu musigiti w’i Nyabisindu muri Muhanga y’ubu yumva umuntu yongoreye undi ko uriya ari sheikh Amani kuko ari nawe wamwinjiye ubuyislam ahita yitwa nawe yitwa Amani.

“uwo Amani w’i Gitarama na n’ubu turaziranye, ariko namuhishe ko ariwe wantoje Shahada,(wamwinjije mu idini) ntabwo abizi ariko buriya azabibona warabyanditse”

Amani yagarutse mu kigo yamaze kuba umuyislam, bakajya bakorera isengesho aho batereraga ipasi mu buryo butemewe, ariko kuba umuyislam byateye ikibazo gikomeye kuko uretse we, avuga ko hari n’abandi bari bamaze kuba abayislam, bakaba abayislam mu kigo cya EER, hafi y’icumbi rya Musenyeri ndetse ari naho hubatse Diyoseze, ku buryo babibajijwe hanafatwa n’ibyemezo bitashyizwe mu bikorwa.

“Ndibuka nyuma yo kuzamura ibendera batubajije impamvu twabaye abayislam, njye nabasubije ko numvise binjemo nkaba umuyislam, icyo gihe bashatse kutwirukana ndibuka ko batubwiye ko bagiye kuduha ibyangombwa batwirukane, batwohereze muri islamique tujye kwigayo, sinari nzi iyo islamique niba ari kwa kadafi niba ari hehe, ariko jenoside yahise iba bataratwirukana”

Igisibo cya mbere ya jenoside cyari kibakozeho

Banzubaze avuga ko mbere y’uko jenoside yakorewe abatutsi iba, habanje abayislam bari mu gisibo, benshi mu bayislam bararwara ndetse nawe aza kurwara Malariya ajya iwabo kwivuza ntiyabasha gusoza igihembwe, ariko ubuyobozi bw’ikigo bukavuga ko izi ndwara zaterwaga ni uko bari mu gisibo.

Ikigo yizeho kigatuma ana umuyislam

Amani ageze iwabo ku kibuye ahitwa mu bitabage, ise yamenye ko yabaye umuyislam aho kumwuka inabi ahubwo aramushyigikira kuko aho kumwamagana mu idini nshya yari azanye mu rugo rwabo, kuko yari yarategujwe na mbere ko ashobora kugira ibibazo mu muryango we.

Ati: “Muri famille nagezeyo, ngezeyo Muzehe arabwira ngo yabaye i Kigombe ya Ruhengeri, yabaye n’i Nyanza, ngo ariko mwana wanjye nubwo ntabaye umuswayire, ariko abaswayire barakundana, ujye ukundana nkuko nababonye bakundana, na mukecuru wanjye yampaye umusambi wo kuzajya nsariraho nasubira ku ishuri akawuzinga akawumanika kugira ngo batazawunyweraho inzoga bawicayeho”

i Shyogwe hari icyumba cy’umusigiti

Mu gihe gukora isengesho byabavunaga, nyuma ya jenoside basubiye ku ishuri kwiga, basanga ubuyobozi bw’ikigo bwarahindutse ndetse ubuyobozi bushya bahasanze, babahaye icyumba cy’umusigiti wo gukoreramo isengesho, Banzubaze avuga ko ashimira cyane iki kigo kuba cyarabahaye aho gukorera isengesho ku buryo iki cyumba ari icyahariwe amasengesho y’abayislam kandi nta n’ikindi kintu kihakorerwa.

Ku myaka 26 amaze mu idini ya Islam, Banzubaze Amani yabashije kwinjiza benewabo idini ya islam harimo murumuna we ndetse n’umwana wa mukuru we bose bakaba banabushikamyemo, yagiye agaragara mu buyobozi bw’abayislam kandi nyamara atararivukiyemo nk’aho yakoze mu buyobozi bw’abayislam mu karere ka Nyarugenge, aba muri Komisiyo yabasemuye Qoran mu Kinyarwanda, kuba umwarimu n’umuyobozi mu kigo cya Kislam ndetse akaba ari n’umunyamakuru kuri radio Voice of Africa aho atanga ikiganiro cyitwa “Inshuti y’abasomyi”

Bihibindi Nuhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here