Mu butumwa bwatanmbutse kuri uyu wa gatanu mu misigiti yose yo mu mujyi wa Kigali, yibanze ku butumwa buhabwa abana bavuye mu biruhuko ndetse no gusaba ababyeyi kubegera.
Abatanze inyigisho basabye abanyeshuri kongera kwegera ababyeyi, bakabafasha mu bihe by’ikiruhuko nko kongera kwiga umuco wabo wa Kislam nko kugana amashuri ya Qoran bakongera bakiga idini yabo.
Sheikh Harerimana Abdulkarim wayoboye inyigisho za Ijuma ku musigiti wa Al Hidaya hazwi nka Majengo yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo ntibatereriyo bagakomeza kubaba hafi no kubasubiza ku muco.
Yagize ati: Abana baraje,nimubareka bazangirika, nimubabe hafi, mumenye ko basomye Qor’an, wabona batanayiherukaga, mubahe uburere bwo mu rugo kuko bamaze iminsi mutabana nabo”
Sheikh Abdul Karim yavuze ko ku ishuri bishoboka ko abana bashobora kwiga imico myinshi mu gihe bari mu ishuri bityo bikabasaba ko bakurikiranwa bihagije, yaboneyeho no gusaba abana bavuye mu biruhuko kwirinda imico mibi irimo nko kunywa ibiyobyabwenge, inzoga n’ibindi bitajyanye n’umuco wa kislam.
Mu misigiti hirya no hino buri wa gatanu ku munsi mukuru ngarukacyumweru ku bayislam bahabwa imbwirwaruhame igendanye n’ikiba cyateguwe n’inama y’abashehe.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Ugushyingo 2018, nibwo ibigo byinshi byo mu Rwanda byashoje igihembwe cya gatatu ari nacyo cya nyuma, inzego zitandukanye zikaba zisaba abana kwitwararika mu bihe by’ikiruhuko gifatwa nk’ikirekire.