Nishimwe Rehmat w’imyaka 17,wagiye ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yo gusoma Qoran mu mutwe ku bana b’abakobwa,yagarutse mu rwanda kuri iki cyumweru,yabereye muri Leta zunze ubumwe z’abarabu i Dubai. Yabaye uwa 35, mu bantu 56 bari basigaye mu majonjora ya nyuma.
Ni ku nshuro ya Gatatu abana b’abayislamu bahagarariye u Rwanda bitabiriye aya marushanwa.
Muri aya marushanwa abayitabiriye babanza kunyura mu majonjora aho utsinze ijonjora akomeza amarushanwa ari naho Nikuze Rehmat yaboneye uyu mwanya.
Uwegukanye aya marushanwa ni umwana witwa SARA MUHAMADI ABDULLAH HASAN wo mu gihugu cya BAHRAYNI wegukanye ibihumbi 68,300 by’amadorari
Haho uwabaye uwa mbere ku mugabane w’afurika akaba ari umunyasenegal wabaye uwa kabiri mu bihugu byose yegukana akayabo k’ibihumbi 54 by’amadorali.
Naho uwabaye uwa mbere mu bihugu by’afurika y’uburasirazuba ni umunyakenya wabaye uwa 9 naho umutanzaniya aba uwa 23, umunyarwanda aba uwa 35, Umugande aba uwa 40 naho uwari uhagarariye uburundi aba uwa 49.
Ni amarushanwa yitabirwa n’abantu batuye Dubai
Nishimwe Rehmat atahanye ibihumbi 6830 by’amadorari aho yabashije kugira amanota 76,66%.
Sheikh Bakera Ally Kadjura uyobora umuryango Darul Quran wita ku gitabo cya Qoran yadutangarije ko Rehmat yitwaye neza, bakaba bishimira uburyo yitwaye neza agahesha ishema igihugu abona amanota meza, nubwo bwose hari aho bagiye bakumosora ari nabyo biba bimukuraho utunota duke duke, anashimira cyane ababyeyi be n’abarimu bamwigishije neza.
Yasabye ababyeyi kwita ku gitabo cya Qoran bigisha abana babo cyane cyane ab’abakobwa kuko umubare wabo wbafashe Qoran mu mutwe ukiri muke.
Si ubwa mbere u Rwanda rwohereje umwana w’umukobwa muri aya marushanwa kuko umwaka ushize wa 2017, uwahagariye u Rwanda yari Nikuze Aisha nawe yitwaye neza.wari wabanjirijwe na Kayirebwa Djasmini.
Aisha Nikuze nawe witabiriye amarushanwa y’umwaka ushize.
Amarushanwa yatangiye tariki 04/11 uyu mwaka ,asozwa kuri uyu gatanu tariki 16/11/2018., abarushanijwe bakaba bari hagati y’imyaka 9 na 25.