Home Amakuru Komite y’umusigiti wa Majengo yakuweho kubera imikorere mibi

Komite y’umusigiti wa Majengo yakuweho kubera imikorere mibi

2201
1

Mu nama yabaye nyuma y’isengesho ryo ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, yamaze hafi amasaha abiri, ubuyobozi bw’umuryango wabayislamu mu Rwanda ku rwego rw’umugi wa Kigali burangajwe imbere na Imam w’umujyi Sheikh Sindayigaya Mussa ndetse n’ubw’akarere ka Nyarugenge muri RMC bwagaragaje amakosa yakozwe na Komite y’umusigiti wa al hidaya uzwi nka Majengo.abayislam batora kubakuraho.

Abayislamu bamurikiwe uburyo iyi komite y’umusigiti yakoze nabi ku buryo byatumye hakoreshwa nabi amafaranga agera kuri miliyoni 30, atarigeze anyura mu buryo bwumvikanyweho, muri RMC aribwo kunyuzwa kuri konti imwe y’umuryango.

Iyi mikoreshereze mibi y’umutungo, Urwego rushinzwe umutungo muri RMC “Baytulmal”, rwagaragaje ko kuva mu mwaka w’2016 kugeza mu mwaka 2018, Komite y’uyu musigiti barangajwe imbere na Sheikh Munyaneza Hassan  basaruje amafaranga arakoreshwa, ariko ntiyanyuzwa mu buryo bwemejwe n’uyu muryango w’abayislamu mu Rwanda aribwo Konte imwe.

Uretse aya amafaranga kandi, urwego rushinzwe umutungo Bayitulmal rwagaragaje ko hari amakarine yakoreshejwe n’umusigiti nyamara ubwo buryo butemewe gukoreshwa muri RMC, uretse iyo bihawe uruhushya nawo kubera impamvu zizwi.

Mu kwisobanura Sheikh Hassan Munyaneza, yagaragaje ko ibyo yakoze byose yabikoze mu nyungu zo kwita ku musigiti ndetse anemeza ko ahabwa inshingano n’akarere zo kuyobora umusigiti wa Majengo ari ugusukura umusigiti ugasa neza kandi ko yabigezeho, cyakora aboneraho gusaba imbabazi ku byiswe amakosa aregwa.

Yaboneyeho kuvuga ko kuva yatangira akazi ko kuyobora umusigiti wa Majengo atigeze agirana ibihe byiza n’abo bari bafatanyije gukora, birimo ibyo yise “gutegwa imitego” igamije kumugwisha mu makosa.

Sheikh Mussa Sindayigaya asobanura uko ikibazo cya Majengo gihagaze

Abayislam bahawe ijambo bagaragaza ko bababajwe n’amakuru bumvise ariko banenga, haba ubuyobozi bwa RMC bubakuriye kuba bararebereye ndetse banenga komite yabo itarashoboye gukorana neza, bamwe muri bo basaba ko komite yose ikurwaho.

Mu matora yabaye yo gufata icyemezo cyo gukurwaho cyangwa kugumishwaho, abayislam 62 basabye ko bavaho, 3 basaba ko bagumaho ndetse n’irindi tsinda ry’abantu barenga 30 ryifashe.

Komite y’umusigiti iba igizwe n’abantu 7, barimo umuyobozi w’umusigiti, ushinzwe imigenzo y’idini n’ivugabutumwa, Ushinzwe Imari n’igenamigambi,Ushinzwe Imiyoborere myiza n‟Amategeko,Ushinzwe imibereho myiza,Ushinzwe iterambere ry‟Abayisilamukazi,Uhagarariye urubyiruko hakiyongeraho n’umunyamabanga nshingwabikorwa ujyaho biciye mu ipiganwa.

Amategeko ngengamyitwarire agenga umuryango w’abayislamu mu Rwanda RMC avuga ko Imam w’umusigiti kimwe mubyo ashinzwe, harimo kuyobora amasengesho no guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu ku Musigiti,ariko akab atemerewe kwivanga mu mikoreshereze yawo.

Imicungire mibi y’umutungo si ubwa mbere ivuzwe mu muryango w’abayislamu mu Rwanda, kuko ni kimwe mu byagiye bigaragazwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB ko umutungo ari kimwe mu bituma uyu muryago uhoramo ibibazo, cyakora abawuyobora bakaba bavuga ko hashyizweho ingamba u bijjyanye n’umutungo harimo gushyiraho konti imwe ihurizwamo amafaranga yose.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here