Ukwezi kwa muharam niko kwezi kwa mbere mu mezi 12 kuri karendari ya Kislam.
Mu bitabo bya Kislam hari byinshi ukwezi kwa mbere umuntu yari akwiye kumenya byaranze uku kwezi kwa muharam mu mateka y’isi. Bimwe muri byo ni ibi bikurkira:
- Nibwo Imana yakiriye ukwicuza kwa Adam,nyuma yo gukurwa mu ijuru amaze kurya ku rubuto rwari rwarabujijwe, Adam yakomeje gusaba Imana imbabazi, Imana yakira ukwicuza kwe muri uku kwezi,
- Intumwa y’Imana Nuhu,Imana yamurokoreyeho we n’abantu be,ubwo abantu be bajyaga mu bwato abataramwimviye bicwa n’umwuzure wamaze iminsi 40.
- Nibwo Zakariya umugore we yabyaye umwana we witwa Yahya( Yohani, ariko ntabwo ari uwo mu gihe cya Yezu ni uwa mbere ye)
- Nibwo Intumwa y’Imana Yunusu ( mu bindi bitabo yitwa Yona) Imana yamukuye munda y’ifi yari yaramumize, ibi byabaye nyuma yo kujugunywa mu mazi n’abasare, habonetse umuvumba mwinshi washakaga kubika ubwato, Yunusu yari avuye muri Irak kuvuga ivugabutumwa akemerwa n’abantu babiri gusa asaba Imana kubaroha nyuma y’iminsi itatu ntibyaba ahitamo gusubira iwabo.
- Nibwo habaye igitero cy’inzovu: Umwami Abraha wayoboraga Yemen nibwo yagabaga igitero kuri Al kaba iri I Makka mu gihugu cya Arabie saudite agamije kuyisenya.
- Nibwo Intumwa y’Imana Muhamad yandikiye amabaruwa abami abasaba kuba abayislamu : Muri abo bami harimo:
- Qisra wayoboraga Perse
- Kayizari wayoboraga Roma
- Muqauqisi wayoboraga Misiri na
- Najash wayoboraga Habash( Etiyopiya y’ubu)
- Nibwo intumwa y’Imana Muhamad yashyizwe mu kato kubera ivugabutumwa ryiyongeraga aka kato yagashyizwemo n’aba Kuraishi (ubwoko bwari bukomeye i Makka icyo gihe)
- Urugamba rwa Haibar: Haibar ni hagati ya Makka na Madina, uru rugamba rwabaye muri uku kwezi hagati y’abayislamu n’abayahudi.
- Nibwo Uthman bin Afan yabaye umuyobozi w’abayislam: uyu mugabo yabaye umuyobozi wa gatatu w’abayislamu nyuma y’urupfu rw’intumwa y’Imana Muhamad, Aboubakar na Omar.
- Nibwo Imana yarokoye Intumwa y’Imana Mussa n’abanyaIsrael mu Misiri: abanyayisrael barangajwe imbere na Mussa bavuye mu bucakara bwa Farawo berekeza iwabo