Home Umuco Abayislamu baribuka ukurokorwa kw’abanya Israel mu Misiri

Abayislamu baribuka ukurokorwa kw’abanya Israel mu Misiri

1847
0

Tariki ya 10 y’ukwezi kwa mbere kuri kalendari idini ya kislam igenderamo usanzwe uzwi ku izina rya ASHURA uba ari umunsi abayislamu basabwa gusiba bibuka igihe Intumwa y’Imana Mussa yarokoreweho we n’abanyaisrael bakava mu butegegetsi bwa Farawo.

Uyu munsi wa 10, abayislamu bawufatanya n’uwa 9 wabaye kuri uyu wa gatatu bibuka ubwo Mussa yarokoreweho akurwa mu misiri we n’abanyayisrael.

Nkuko tubisobanurirwa na Sheikh Mashaka Ally Imam wungirije w’umusigiti wa Madina uri mu mugi rwagati, avuga ko Mussa we n’abanyaIsrael bahuye n’ibihe bikomeye ubwo bahungaga igitugu cya Farawo wabakoreshaga akazi kuburetwa kubera ishyari yari aftiye abanyaisrael.

Avuga ko abayislamu gusiba uyu munsi byahereye ku kuba Intumwa y’Imana Muhamadi abayislam bafataho icyitegererezo ku buzima bwabo yasangaga abayahudi babaga i Madina basiba umunsi wa 10 mu rwego rwo gushimira Imana uburyo yarokoyemo Intumwa y’Imana Mussa n’abayisrael,isaba abayislamu kujya basiba uwo munsi.

Mussa ufite amateka maremare mu myemerere y’idini ya Islam, aho anavugwa muri Qoran (igitabo abayislamu bagenderaho) aho igaragaza inzira ye imuganisha ku munsi wa 10 Muharam( ukwezi kwa mbere kuri karendari ya kislm)ubwo yasabwaga n’Imana gukubita inkoni mu mazi hakabonekamo inzira ari nayo banyuzemo, mu gihe abari bamukurikiye barimo umwami Farawo bahise bahasiga ubuzima.

Sheikh Mashaka kandi avuga ko mu bihe bya mbere abayislamu basibaga umunsi wa 10 ariko mu mwaka wa 633 habura umwaka umwe ngo yitabe Imana yasabye abayislamu kujya bafunga umunsi wa 9 n’uwa10, gusa umwaka ukurikiyeho ntiwamusanze kuko yaramaze gupfa.Abasigaye nibo batangiye gusiba iminsi ibiri bagendeye kuba yari yasize abivuze.

Ibitabo byidini ya islamu bivuga ko ukwezi kwa Muharam gufite byinshi byihariye birimo kwiyegereza no gusaba cyane Imana imbbazi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here