Home Amakuru Radio Voice of Africa, mu mikorere mishya

Radio Voice of Africa, mu mikorere mishya

1919
0

Kuva tariki ya 17 Nzeri Radio Voice of Africa, yongeye kumvikana neza nkuko yigeze kumvikana mu myaka 10 ishize,ibi biraterwa no kongera kuyisana hakoreshejwe ibyuma bishya bigizwe na Studio nshya ndetse n’ibikoresho bituma isakaza amajwi neza hirya no hino mu gihugu.

Nkuko bisobanurwa n’umuyobozi wa Voice Africa Murenzi Ismael avuga ko ibi bikoresho bishya bizatuma irushaho kugera kure no kumvikana neza, bitandukanye n’ibyari bisanzwe.

ubushobozi bw’ibikoresho dufite biri ku rwego rwiza, bisohotse uyu mwaka, ni ukuvuga mixeur na Audio Processor,biri ku rwego rwo gusohora amajwi ameze neza bikaba byaradufashije kugera aho tutageraga, ubu turi ku kigero cya 80%”

Uyu muyobozi w’iyi radio avuga ko uretse ibikoresho, hongerewe n’ibiganiro bijyanye n’ivugabutumwa rya kislam riciye mu itangazamakuru ari nayo yari intego yayo kuva yashingwa

intego yayo ntiyahindutse,iyi radio yashinzwe igamije gufasha ibwirizabutumwa, icyo nakubwira rero nyuma yo gushyiramo ibikoresho bishya ni ya ntego twongereye imbaraga, twongera umubare w’amasaha ibiganiro by’idini byatambukagaho,ubu turi ku kigero cya 70% y’ibiganiro byose dutambutsa”

Murenzi Ismael avuga kandi ko mu bihe biri imbere bateganya kongera iminara ikava ku munara wa Jari uri mu mugi wa Kigai ikoresha kuri ubu, ikagira undi munara i Karongi na Nyarupfubire mu karere ka Nyagatare. Uretse kongera iminara, uyu muyobozi avuga ko mu bihe biri imbere bateganya gufungura televiziyo ya kislam.

Kuva yavugururwa mu bijyanye n’imivugire yayo tariki ya 17 Nzeri uyu mwaka, Voice of Africa, ntiyongeye kumvikanaho imiziki, ndetse n’ibiganiro byunganirwa n’imiziki, cyakora ubuyobozi bwayo buvuga ko mu biganiro bitari iby’idini, imyidagaduro izibandwaho ariko ikagira amasaha make,

ibiganiro by’imyidagaduro bizabaho ariko bizaba bifite amasaha make cyane,twe twabonye ko byaba byiza dufashije abanyarwanda n’abayislamu byumwihariko babone inyigisho batajyaga babona,ibijanye n’imyidagaduro tubibahemo gakeya, kuko yo banayikurana n’ahandi, kuko ahandi badashiramo ibiganiro bishingiye ku myemerere y’idini ya islam”

Radio voice of Africa yatangiye gukora mu mwaka 2008, yatanzwe nk’impano n’uwari Perezida wa Libiya, nyakwigendera Colonel Muhammar Gaddafi, ifite intego yo gukora ibwirizabutumwa rinyuze mu itangazamakuru. Ibikoresho bishya ifite, bikaba byaratanzwe na bamwe mu bafatanyabikorwa bakorana n’umuryango w’abayislamu mu Rwanda, bo mu bihugu by’abarabu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here