Home Mu mahanga Uwanditse igitabo Hisnul Muslim yitabye Imana.

Uwanditse igitabo Hisnul Muslim yitabye Imana.

2251
1

Sa’id bin Ali bin Wahf Al Qahtani, wanditse igitabo kizwi na benshi mu bayislamu ku isi cyitwa ingabo y’umuyislamu cyangwa mu rurimi rw’icyarabu Hisnul Muslim yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Ukuboza, afite imyaka 67 y’amavuko.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mumenyi ukomeye mu idini ya Islam yatangajwe na mugenzi we w’umumenyi Sheikh Muhammad Al Arifi abinyujije kuri twitter ye, uyu Al Alifi nawe ni umwe mu bamenyi mu idini ya islam mu gihugu cya Arabie saudite.

“Sheikh Sa’id bin Ali bin Wahf al Qahtani, umwanditsi w’igitabo Husni muslim yitabye imana kuri uyu wa mbere, Allah amugire impuhwe”

Umurambo wa nyakwigendera ukaba washyinguwe nyuma y’isengesho rya saa sita, nyuma yo kumukorera isengsho rw’uwapfuye, ryabereye ku musigiti wa Al Rahji i Riyadh ashyingurwa mu irimbi rya Naseem.

Umwe mu basomyi ba Qor’an ukomoka mu gihugu cya kuwet Sheikh Mishary A aafasy yatangaje ko ababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo wakoze akazi gakomeye mu gutuma imbaga y’abayislamu imenya ubusabe butandukanye.

Nawe abinyujije kuri twitter yagize ati:

“twese dufite umukoro kuri Sheikh Sa’id bin wahf al Qahtani, umwanditsi wigitabo Husni muslim, ndamusabira ku mana ko yamuha imbabazi n’impuhwe kandi nifatanyije n’umuryango we”

Igitabo Hisnul Muslim cyanditse na Sheikh Sa'adIgitabo Hisnul Muslim cyanditse na Sheikh Sa’id bin Ali bin Wahf

Sheikh Ally Kadjura umwe mu basheikh bo mu Rwanda bigisha iki gitabo mu misigiti ndetse akaba afite n’ikiganiro kuri radio y’abayislamu Voice of Africa yadutangarije ko ari agahinda gakomeye ko kubura umumenyi w’ingirakamaro nk’uriya.

twagize agahinda kuba dupfushije umumenyi nkuriya wagize uruhare mu kwandika kiriya gitabo afite n’ibindi bigiye bitandukanye,ariko kiriya gitabo nicyo yamenyeweho cya mbere, ni igitabo cyakoreshejwe na nubu kiracyakoreshwaku isi hose.

Sheikh Kadjura yatangaje ko nubwo Sheikh Sa’ad bin Ali bin Wahf yitabye Imana ariko ko afite ikizamuvuganira imbere y’Imana.

“Nubwo bwose yitabye Imana asize ikizamuvugira, kubera y’uko, iyo umuntu yitabye Imana, Intumwa y’imana Muhamad (SAW) atubwira y’uko ibikorwa bye byose bihagarara usibye kimwe mu bintu bitatu, kimwe muri ibyo Intumwa y’Imana yavuze harimo n’ubumenyi buzakomeza kugirira akamaro abantu, mfite ikizere ko kiriya gitabo kizamuvuganira igihe cyose”

Sheikh Sa’id yavukiye mu giturage cyitwa Al areen, Qahtan mu mwaka w’1951, yakoze imirimo itandukanye harimo nko kuba umuyobozi w’imisigiti itandukanye mu gihugu cya Arabie Saudite.Yanditse ibitabo 80 ariko icyamenyekanye cyane ni “ingabo y’umuyislamu” cyifashishwa n’abayislamu hirya no hino ku isi mu busabe abayislamu bakoresha buri munsi, kikaba cyarashyizwe mu ndimi 40 zitandukanye zo ku isi, harimo n’ikinyarwanda.

Hisnul Muslim bisobanura “ingabo y’umuyislamu” ni igitabo kivuga ku busabe umuyislamu yifashisha mu gusaba Imana, ubu busabe bukaba buva muri Qur’an ndetse no mu mvugo z’intumwa y’Imana.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here