Home Mu mahanga Ku nshuro ya mbere, umuyislamukazi yinjiye mu nteko muri Suwede.

Ku nshuro ya mbere, umuyislamukazi yinjiye mu nteko muri Suwede.

965
0

Laila Ali Elmi abaye umuyislamukazi wa mbere winjiye mu nteko ishinga amategeko mu gihugu cya Suwede izwi ku izina rya Risdagk , afite inkomoko mu gihugu cya Somalia, abaye umunyaSuwedi ukomoka muri Somalia wa kabiri ugiye kuba intumwa ya rubanda.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Hiiraan.com cyo mu gihugu cya Somalia, avuga ko ikimuraje ishinga ari ibijyanye n’uburezi.Avuga ko hakwiye gufashwa abana biga mu mashuri ari hafi y’inkombe.

Laila avuga ko amashuri ari mabi cyane, yemeza ko ingufu zose azazishyira mu bijyanye n’ishuri igihe azaba ageze Risdagk.

Uyu mukobwa yinjiye mu nteko ishinga amategeko ku itike y’ishyaka rya Green party aho yari ahagararariye akarere ka Angered kari mu ntara ya Gothenburg.

Akarere ka Angered gatuwe n’abanya Somalia ibihumbi 14,ni kamwe mu gace gatuwe n’abantu benshi bakomoka mu burasirazuba bw’afurika mu gihugu cya Suwedi.

 Umuyislamukazi wa mbere ukandagije ikirenge cye mu nteko ya Suwede

Laila Elmi yavukiye muri Somalia, we n’umuryango we bahungira mu gihugu cya Suwedi mu mwaka w’1990 ubwo muri Somalia habaga intambara.

Si ubwa mbere Elmi ahagararira abatuye Angeress kuko no mu mwaka 2014 yabahagararariye, kuko yabaye umuyobozi wa Angered wungirije.

Laila Elmi yiayamamaje avuye mu ishyaka rya Green party, rifite imyaka 25 mu nteko ya suwede mu myanya 349.ni irya kane rifite intumwa za rubanda nyinshi mu nteko ya Suwede.

Elmi asanze abandi banyasomalia b’abanyapolitike bahagarariye abandi mu mirimo ikomeye mu bihugu bahungiyemo, cyangwa bavukiyemo harimo Ilhan Omar ufite amahirwe menshi yo gutorerwa guhagararira leta ya Minnesota mu nteko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Uretse muri leta zunze ubumwe z’Amerika, mu bwongereza naho Magid magid yatorewe kuyobora akarere ka Sheffield,akaba anafite umwihariko wo kuba we akiri umusore ukiri muto.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here