Home Amakuru Mwitende Seif umwanditsi w’ibitabo bya Kislam, amaze imyaka 36 mu kazi k’ivugabutumwa

Mwitende Seif umwanditsi w’ibitabo bya Kislam, amaze imyaka 36 mu kazi k’ivugabutumwa

2684
9

Mwitende seif w’imyaka 59, ni umuyislamu usanzwe ukora akazi ko gutwara imodoka mu muryango w’abayislamu mu Rwanda RMC,imwe mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye Imam w’akarere ka Ruhango, ushinzwe ibwirizabutumwa mu ntara y’amajyepfo ndetse yabaye umujyanyanama mu nama nkuru ya RMC, asanzwe ari umwanditsi w’ibitabo bivuga ku idini ya islam.

Uyu mugabo avuga ko akazi k’ibawirizabutumwa rya kislam arimazemo imyaka 36, mu buzima bwe busanzwe ni umushoferi watwaye ba Mufti b’u Rwanda 7, aka kazi akaba agafatanya no kwandika ibitabo.

Mu kiganiro yahaye Umuyoboro.rw avuga ko yatangiye ibwirizabutumwa mu myaka ya za 80,ubwo hayoboraga Mufti Ntahondi Amran ndetse yanabereye umushoferi.

Mu myaka 32 amaze mu ibwirizabutumwa, yanditse ibitabo bitanu bishingiye ku idini ya islam , aho mu bitabo yanditse harimo ikivuga amateka y’intumwa n’abahanuzi, avuga ko muri ibi bitabo byagiye bimuvuna cyane bitewe n’imvune zikomeye ziri mu kwandika, ndetse nabanyarwanda bakaba batamenyereye gusoma.

“akazi ko kwandika ni akazi gashaka kwihangana, ubwenge n’umutuzo, ndetse no guhora buri gihe ukora ubushakashatsi,kandi kuri njye nandika bike bike kuko nziko abanyarwanda gusoma kwabo bigoye, abantu benshi barishakira ibyo kumva nta kurushya amaso ariko urandika tu”

Nubwo benshi mu bantu badakunda gusoma, kuri we akunze gukora inyandiko nto ziba zirimo ubutumwa butandukanye ku ibwirizabutumwa rya kislam.

“mu nyandikire yanjye njya nandika n’urupapuro rumwe gusa, nkaruha abantu bitewe n’amasomo nifuza gutanga, akenshi iyo ndi gutanga inyigisho mu musigiti iyo ndangije kwigisha nkunze kubaha ibyo navugaga”

Mwitende Seif avuga ko kwandika bigorana cyane ku buryo kwandika uruparuro bimusaba kurutekerezaho cyane, gucukumbura no gusoma bikaba ari kimwe mu bimutwara umwanya nubwo aba abifatanya n’indi mirimo ya buri munsi. mu myandikire ye yibanda ku kwigisha abayislamu abatoza gukora ibyo Imana ishaka no kureka ibyo yanga.

“Muri islam ni ugutoza ibyo Imana ishaka no kubabuza ibyo Imana yabujije , hanyuma no kubabuza ibyo intumwa yacu Muhamadi (SAW) yadutegetse no kubabuza ibyo yatubujije, iyo niyo ntego nyamukuru, ahasigaye ni ugukangura umuntu no kumuijura, kugira ngo asobanukirwe ubwisiramu asobanukirwe n’idini ye.

Bimwe mu bitabo amaze kwandika

Mu bitabo bine amaze kwandika avuga ko yifashisha Qoran,bikaba bitamubuza no kureba mu bindi bitabo by’abamenyi b’idini ya Islam, ariko ngo yibanda kuri Qur’an gusa.

Amikoro aracyari make ariko ntibimuca intege

Mwitende avuga ko amikoro yo gusohora ibitabo ayishakamo, ku buryo ashobora gusohora hafi miliyoni kugira ngo abone ubushobozi bwo gusohora igitabo. Nubwo abantu badakunda gusoma ntibimuca intege zo kwandika kuko ari ibintu yakuze akunda cyane, avuga ko kwandika nta musaruro abikuramo ukomeye kuko ayo asohora ariyo menshi kurusha ayo yakwinjiza, akemeza ko intego ye nyamukuru atari amafaranga ahubwo ari ibwirizabutumwa.

Ibitabo bye, avuga ko byitabirwa cyane n’abayislamukazi ndetse n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, rimwe na rimwe  n’abiga muri za kamunuza.

Avuga ko yababazwa no kuba yabona ibyo yanditse binyanyagiye, akishimira kumva hari abamuhamagara bamubaza uburyo babona ibitabo yandika nk’ikimenyetso cyo kubona ko babyishimiye.

9 COMMENTS

  1. Maa Shaa Allah, Tabarakallah. Ni byiza kd ni urugero rwiza kubamenyi ndetse n’abarimu b’i dini ya Islam. Allah amuhembere uwo muhate yagize kd ntacike intege.

  2. Mashaa Allah, amiin kubamusabiye duwa bose

    Allah zabimuhembere hano ku isi mumva ndetse no kumunsi wibarura Allah azoroshye ibarura rye!!

  3. Mashaa Allah, amiin kubamusabiye duwa bose

    Allah zabimuhembere hano ku isi mumva ndetse no kumunsi wibarura Allah azoroshye ibarura rye!!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here