Home Mu mahanga UmunyaPakistanikazi yanditse Quran akoresheje indodo.

UmunyaPakistanikazi yanditse Quran akoresheje indodo.

1478
1

Umuyislamukazi wo mu gihugu cya Pakistan witwa Naseem Akhtar, w’imyaka 62,yanditse Quran akoresheje intoki ze, adoda Quran yose.

Uyu mugore akomoka mu gace ka Gujrat muri Pakistan , iyi Quran yanditse hakoreshejwe indodo, yayanditse mu gihe cy’imyaka 32, ubwo yabaga yibereye mu rugo rwe, ikaba ari nayo Quran rukumbi yanditswe hakoreshejwe indodo ku isi.

Aganira na ARY News, Naseem yavuze ko ariwe mugore wa mbere ushoboye kwandika Quran akoresheje intoki akayidoda akayirangiza, ikaba ari nayo iriho kuri ubu iri muri ubu buryo, anemeza ko nta muntu numwe wamufashije kuyandika.

“narangije iyi Quran mu myaka 32, nayitangiye nkiri umukobwa muto none nyirangije ndi umukecuru,nashakishije umuntu waba waranditse Qoran akoresheje Quran ku isi ndamubura.Nta wundi muntu wakoze ikintu nk’iki, ibi ni akazi kanjye nakoresheje intoki ikaba n’intego nari nariyemeje”

Umukecuru wa mbere wanditse Quran akoresheje indodo.

Naseem yahize ko ashaka kudoda Quran akiri muto ariko kubera impamvu zitamuturutseho bituma atinda kuyidoda bituma ayitangira amaze kurongorwa, yatangiye kuyandikisha indodo mu mwaka w’1987 ayirangiza mu mwaka w’2018.

Yagize ati: “Nifuje kuyandika mbere y’uko nkora ubukwe, ariko ntibyankundiye kubera impamvu nyinshi ,muri 87 nafashe icyemezo cyo kubikoraho, bwa mbere naguze umwenda wavuye mu mugi wa Faislabad, ibizingo 12 by’igitambaro, gifite uburebure bwa metero 45, n’ubugari bwa metero 900.nahise ntangira kukigabanya no kugica, byamfashe igihe kinini cyo kugikata ntangira kuyidoda,hanyuma nyishyira ku murongo”

Uyu mukecuru yavuze ko atari akazi koroshye ko hari igihe umunsi wose washiraga yanditse nk’umurongo umwe cyangwa ibiri mu rwego rwo kwandika yirinda amakosa.

“nayandikaga ndebera ku yindi Quran,rimwe na rimwe nadodaga nibura nk’imirongo ibiri cg se nk’itatu, ntabwo kari akazi koroshye kuyandika kubera ko nagombaga kudoda ijambo neza nkemeza ko nta kosa nshyizemo”

Naseem avuga ko mu myaka yose yagiye yandika ubwo yabaga ari mu gihe cye cy’ukwezi atandikaga kuko bitemewe gufata iki gitabo mu gihe uri mu mihango.

Naseem kuri ubu arifuza ko Quran yanditse yahagararira igihugu cye cya Pakistan ku isi kikandikwa mu gitabo cy’ibyaciye agahigo ku isi (Guiness de record).Icyifuzo cye ni uko yabikwa mu mugi wa Madina igahagarira igihugu cye cya Pakistan.

Iyi Quran yadozwe n’uyu mukecuru, ifite ibiro 55,ikaba yanditse ku ma page 724.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here