Home Amakuru Amaze imyaka 18 akora akazi ko guhamagarira abantu gusenga

Amaze imyaka 18 akora akazi ko guhamagarira abantu gusenga

2922
3
  • Mu myaka 18, nta sengesho na rimwe ryari ryamucaho,
  • Yifuza kuzava muri ubu buzima ari bilal w’umusigiti,
  • Kuramba mu kazi ni ukugakunda, ukubaha abagukuriye.

Ku myaka 42 y’amavuko, Nzeyimana Ali, ufite umugore n’abana bane amaze imyaka 18 akora akazi ko guhamagarira abayislamu kujya gukora isengesho bizwi nko gutora Adhana, abakora aka kazi bakaba bazwi ku izina rya Bilali. Niwe ufite uburambe bw’imyaka myishi muri uyu mugi wa Kigali gutora adhana.

Kuri uyu wa mbere, twamusanze mu Nyakabanda ku musigiti wa Taq’wa yatangiye adutangariza ko, yageze mu mugi wa Kigali mu mwaka 2000 avuye iwabo I Rusizi mu burengerazuba yadutangarije ko imwe mu ntwaro ye ikomeye yatumye aramba mu kazi ke ari ukubaha abayobozi be no gukora akazi ke neza.

ngerageza gukora akazi kanjye neza, simbure ku musigiti kandi nkumvira abayobozi banjye, mbanye neza na komite ndetse n’izindi zagiye zibanziriza iriho uyu munsi, rwose nta kibazo na kimwe ntera cyangwa ngo bantere kuko akazi kanjye ngakora neza”

Nzeyimana Ali avuga ko akigera i Kigali mu mwaka 2000 yahuye na bamwe mu bayislamu bo ku musigiti wa Taqwa mu Nyakabanda, bamurangirayo akazi kuko wari umusigiti wari umaze iminsi udafite Bilal, abayislam baramushima atangira akazi atyo.

Avuga ko mu gihe cy’imyaka 18, yahuye n’ibyiza byinshi birimo kuba yarashatse ari muri aka kazi, kuri ubu akaba afite abana bane  barimo umuhungu umwe n’abakobwa batatu, uretse gushaka kandi ngo akaba yarabashije kubaka inzu mu kibanza yaguze mu kagari ka Rugarama ariho umuryango we utuye, ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi akorera iwabo i Rusizi.

Uyu mugabo avuga ko kuba yarahisemo kuba Bilal ari akazi gakomeye yabitewe n’ibihembo bya Bilal imbere y’Imana,yemeza ko nta mafaranga menshi aba muri aka kazi, ahubwo gakorwa n’umuntu uzi umumaro wo kuba Bilal, n’ubwitange bukomeye.

Mu gihe cyose amaze muri aka kazi ko guhamagarira abayislamu gukora isengesho inshuro 5 ku munsi, avuga ko nta na rimwe yari yasiba isengesho na rimwe kuko yumva ko ariwe uba ugomba kubibutsa ko igihe cyo gusenga kigeze.

“kuba ndi Bilal hano ku musigiti, nta swala nimwe ya Subhi(yo mu rukerera) yari yancaho  habe na gato, kuko nziko ari akazi kanjye ngomba gukora, keretse nasabye uruhushya nkagenda ahantu, ariko ndi aha ntibyari byambaho, yewe n’izindi swala ntibyari byambaho”

Kimwe mubyo uyu mugabo avuga yifuza mu buzima bwe harimo gukora aka kazi ko guhamagarira abandi isengesho,aho yemeza ko mubyo asaba Imana ariko kazi azakora kugeza ku munsi we wa nyuma

nasabye Imana ngo nzapfe ndi Bilal wa Taq’wa niba atari na hano Taq’wa nzagwe ku wundi musigiti ariko ndi Bilal, mpora mbisaba Allah, kuba Bilal ndabikunda, nta n’ikindi kintu nakora”

Mu myaka 18 yose akora aka kazi, Nzeyimana Ali avuga ko igihe cyose abyuka saa kumi za mugitondo aribwo atangira gahunda z’akazi ko ku musigiti, amwe mu masaha yitondera n’ayo guhamagara abayislamu bakajya gukora isengesho.

Bilal Nzeyimana Ali, ukora aka kazi kuva mu mwaka 2000,

Adhana (soma Azana) ni umuhamagaro wibutsa abayislam ko igihe cyo gusenga cyegereje, ugakora azwi ku izina rya Bilal,Bilal Bun Rabaa niwe mugabo wa mbere wakoze aka kazi ku gihe cy’intumwa y’Imana Muhamad bituma bituma abakora aka kazi hirya no hino ku isi bitwa batyo, buri musigiti ukaba ugomba kuba nibura ufite Bilal umwe, uretse ko hari n’indi iba ifite abarenze umwe.

3 COMMENTS

  1. Allah Akbar, Ally ndamukunda cyane mwibuka aza kuhakora kabisa twsri tukiri bato none tubaye abasaza ,Nyagasani akomeze yumve ubusabe kdi pe ninyangamugayo mubantu nabonye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here