Home Amakuru Amasomo bakuye muri Kaminuza yatumye batinyuka kwikorera

Amasomo bakuye muri Kaminuza yatumye batinyuka kwikorera

1654
0

Abanyeshuri barangije Kaminuza muri kaminuza yigenga ya Kigali, nyuma yo gusohoka mu mashuri bahisemo kwikorera bagashaka uko bashyira mu bikorwa amasomo bari bamaze kwiga, bakaba barashoboye kwishyira hamwe bakora kampani y’ubucuruzi kuko benshi muri bo bize icungamari harimo n’ubucuruzi.

Nkuko bisobanurwa na Rubayiza Ahobantegeye Asumani warangije kaminuza ya ULK mu mwaka 2016, avuga ko yatangiye kugira igitekerezo cyo kwikorera kuva mu mwaka 2012 ubwo yigaga isomo rijyanye n’ubucuruzi ahereye ku gishoro gito.

Ati: “ igitekerezo muri rusange nakigize mu mwaka wa 2012-2013, ubwo nigaga mu mwaka wa mbere biturutse ku mwarimu watwigishaga uburyo twakora ubucuruzi kandi bukagera ku ntego aduha n’ingero z’abagiye batangira bahereyey ku bintu bito bakaba barageze ahantu heza”

Asumani avuga ko umwarimu wabahaye iri somo ariryo yahereyeho yiyumvamo ibitekerezo byo kwikorera aho yabikomeje kugeza aho yashatse bamwe mu banyeshuri biganaga batangira umushinga bahereye kubushobozi buke.

ndangiza amashuri mu 2016, nafashe abayislamu twiganaga na bamwe mu bakirisitu mbabwira igitekerezo mfite, nifuzaga ko twaba benshi ariko hari benshi batabonye ubushobozi, twari 30, ariko kuri ubu turi 16, ariko nibyo gushimirwa tumaze kugera ku bikorwa bitandukanye ”

Imashini itungnaya umutobe ukoze mu bisheke bashoboye kwigurira

Aba basore n’inkumi kuri ubu bashinze kampani ikora umutobe mu bisheke, Tangawizi n’indimu aho, aho bashoboye kwigurira imashini itunganya uwo mutobe kandi bakaba bafite icyizere ko ubucuruzi bwabo buzazamuka

Umuyobozi wa kampani All in All trading, Rubayiza Ahobantegeye Asumani avuga ko kubona ubushobozi bwo kugura imashini itunganya umutobe byababereye urugendo

“turangiza kwiga, kimwe na ba banyeshuri twatangiranye kampani twagiye mu bintu byo guhatanira isoko, twatsindiye Parikingi y’umusigiti wa Onatracom, amafaranga twakuyemo niyo twahuje n’umugabane w’ibihumbi 10, tubasha kugura imashini itunganya umutobe”

Uru rubyiruko rwibumbiye mu ikampani All to all trading ltd, bavuga ko mu bihe biri imbere bateganya kuba bakora ushobora kubikwa igihe kirekire,ku buryo banawugurisha mu maduka, atandukanye hirya no hino mu gihugu.

Imwe mu mitobe itunganywa n’iyi kampani yashinzwe y’abanyeshuri

Umuyobozi w’iyi kampani avuga ko kuba barageze ku musaruro bagezeho mu gihe gito biterwa no kuba abo bigana barashyize hamwe, bagaha ibiterezo byabo umujyo umwe bashobora kwiteza imbere, yemeza ko kuri ubu batabarirwa mu bantu bo gufashwa ko ahubwo ibyo bakora bibagirira akamaro nubwo katari kaba kanini cyane, ariko icyizere cy’ejo hazaza bakibona.

Ubuyobozi bw’iyi kampani buvuga ko imashini itunganya umutobe ishobora gukora litiro ziri hagati 1500 na 2000 ku munsi,naho ibisheke bakaba babikura ku bacuruzi b’ibisheke hirya no hino mu gihugu aho abahinzi babyo babihinga.

Bamwe mu bakozi ba All in All traiding batunganya umutobe.

Kuri ubu Kampani All in All ikoresha abakozi 3, basaba urubyiruko muri rusange cyane cyane urwize gushirika ubwoba bagakora, bakikuramo ibitekerezo ko ibyo bifuza gukora bikomeye bitanagerwaho bagendeye ku gishoro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here