- Gukora akazi ko mu bwiherero gasaba kwitonda,kwihangana no gukunda akazi,
- Arifuza kujya gukora Hijja ariko aracyategereje,
- Urubyiruko niruve mu busongarere n’ubusitari bukore.
Umusaza Habumugisha Ramadhan imyaka 73, agiye kuzuza imyaka 25 akora akazi ko gusukura ubwiherero bw’umusigiti wa Al Fat’ha uzwi nka Onatracom, aho yageze jenoside yakorewe abatutsi imaze guhagarikwa.uyu musigiti yahakuye ibintu hafi ya byose.
Nkuko bisobanurwa na Ramadhan Habumugisha avugako yabonye akazi ko kwita ku isuku y’imisarane y’umusigiti kuva jenocide yarangira akazi yakoze yumva akishimiye aho yinjiye mu bakozi b’uyu musigiti jenoside irangiye, aho yahageze agakorana nn’uwitwaga Mwalim Yusufu wari Bilal bakubura umusigiti bakuramo ivumbi n’ibitagangurirwa aho byari byararitse hose.
Mu gihe cy’imyaka 25 yose amaze mu kazi avuga ko yahakuye ibintu byinshi birimo nko kuba abana be bose uko ari icyenda bize bakarangiza amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, akaba acumbitse I Kigali.
“akazi nkora aha ngaha alhamdulilah, Imana yarampaye, yampaye abana , abana barize bivuye muri aka kazi, yego ntibize ngo bige za kaminuza kubera ubushobozi bukeya ariko alhamdulilah rabil al amina barize bivuye muri aka kazi najemo ngakunze”.
Mzee Ramadhan niwe utunganya ubwiherero bw’umusigiti wa Al fat’ha
Uyu musaza avuga ko akazi ke ari ako gutunganya ubwiherero, kakaba ariko kazi konyine agira akaba agakora nibura inshuro eshatu ku munsi kuko ahagera mu gitondo aba afite akazi ko guzikoropa, aho asanze bamennyemo nk’amabuye akambara uturindantoki akayakuramo, ndetse akaba anazibura iyo hari aho zazibye. Yemeza ko ko kuba akora akazi atari umushahara gusa ahubwo habamo n’ubwitange.
Mzehe Ramadhani avuga ko uretse kuba abana barize bakarangiza, ikindi yagezeho ari muri aka kazi harimo kuba adacumbitse yifitiye inzu igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro, akab yarashoboye no kubaka inzu kabusunzu.
“ndashimira umusigiti wa Al fatha kuba barampaye akazi, nkemera nkitanga kandi nanjye nkumva akazi ndagakunze rwose niho ibyo byose nabikunze kandi no gushimira Imana icyo yaguhaye ukacyakirana umutima wose”.
Aha yatunganya ubwiherero mbere y’isengesho ry’umugoroba
Mu byifuzo bye yifuza kujya gukora Hijja (Umutambagiro mutagatifu)
Mzee Ramadhan avuga ko imyaka yose amaze kuri uyu musigiti, aramutse abonye nk’itike yo kujya gukora umutambagiro mutagatifu akuzuza inkingi ya 5, byaba byiza cyane kuri we, ko kandi atajya asiba kubisaba kuko hashize imyaka myinshi abisaba ko yazajya gukora umutambagiro nka kimwe mu byiza yaba abonye mu buzima.
“Hijja narayisabye kuva cyera, n’ubu umwaka ushize mba naragiye, umwaka w’undi ushize nabwo mba naragiyeyo. ariko sinzi uko bigenda pe sinabisobanura pe,ariko ibyo nkabyihanganira, In shaa Allah ku uwezo wa Allah, umuhamagaro nungeraho nzagenda in shaa Allah”
Afite icyo asaba abakiri bato
Habumugisha Ramadhan asanga kugira ngo umuntua arambe ku kazi akora ku buryo yahamara igihe kirekire nk’icyo amaze kuri uyu musigiti wa Al fatha bisaba kwitonda no gukora akazi ugashaka kuko iyo ugakoze utagashaka karangirika.
“iyo ugiye mu kazi ufite ubwitonzi, abantu bose baragukunda, ba shobuja bakagukunda, ariko urubyiruko rw’iki gihe bigize abasitari, ntibashaka kugira ngo bakore akazi, uramuha akazi aho yagakoze ahubwo akigira mu by, yajya mu matabi yajya hehe, akazi kagapfa
avuga ku rubyiruko arusaba akomeje ko kwinepfaguza akazi bitakabaye ikintu kibaranga kuko aho bagana ariho hakomeye abasaba gukora batikoresheje kuko akazi gahamagara akandi kandi ko iyo Imana ishyize umugisha mu kazi ukora ntacyo umuntu atageraho.
Ubwiherero bw’umusigiti wa Al fat’ha (Onatracom) bukoreshwa amasaha yose
Habumugisha avuga ko akazi akora ku musigiti yifuza kuzakavaho amahoro kandi ko afitanye umubano mwiza muri rusange n’abayislamu baba abamuzi n’abatamuzi, akazi ke ka buri munsi aharanira ko nta munuko wagaragra mu bwiherero bitewe n’uburyo abwitaho n’umutima we wose, agasaba abayislamu nabo kubungabunga isuku iba yakozwe.
Umusigiti wa Al fat’ha uzwi ku izina rya onatracom ufite imisarani 11 n’ubwogero bumwe bukoreshwa n’abayislamu baje gukora isengesho ndetse n’abana biga mu mashuri abanza ya EMPIB yose yitabwaho n’umusaza Habumugisiha Ramadhan.