Abanyarwanda b’abayislamu 40 nibo bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba aho batangiye kuburanisha mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2016, uru rubanza rukaba ruzasomwa kuwa gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018 ni ukuvuga mu minsi icyenda iri imbere.
Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi tariki 15 Gashyantare 2017, nyuma yo kuburana igihe kirekire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agategaanyo
Nirwo rubanza rwahuje abantu benshi baregwa ibyaha by’iterabwoba birimo kurema imitwe y’iterabwoba, kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba, gukora amasezerano n’imitwe y’iterabwoba, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba n’ibindi.
Rwatangiye ruburanishwa n’urukiko rukuru mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi rufite icyicaro I Kigali rukomereza mu karere Nyaznza.
Ubushinjacyaha bubarega ibyaha bifitanye isano no gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo Al shabab yo muri Somalia, Boko Haram ikorera muri Nigeria na Islamic state ikorera muri Siriya na Irak, abaregwa bose uko ari 40 bahakana ibyo baregwa.
Rutangira kuburanishwa mu mu mizi mu kwezi kwa kabiri 2017, ubushinjacyaha bwasabye ko ruburanishwa mu muhezo kubera impamvu z’umutekano cyakora abaregwa bo bakaba barifuzaga ko ruburanishwa mu ruhamwe mu rwego rwo gushyira hanze ibyo baregwa byose.
Nkuko bisobanurwa n’abunganira abaregwa bavuga ko bafite icyizere ko kuwa gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018, abakiriya babo bazatsinda bagendeye ku buryo bisobanuye.
Abaregwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba bari mu rukiko rukuru (Photo:Igihe)
Ni ubwa mbere inkiko zo mu Rwanda ziburanishije abashinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo Al Shabab na Islamic state ari imbaga y’abantu benshi.
Uretse aba 40 bazasomerwa, hari abandi 4 baburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kubera ko bari abana ndetse ubushinjacyaha bukaba bwararekuye umwe mu baregwanaga n’abandi nyuma yo gusanga nta bimenyetso bifatika bimushinja.
Biteganijwe ko uru rubanza ruzasomwa tariki ya 14 Ukuboza 2018, mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi ruzasomerwa mu karere ka Nyanza aho urwo rugereko rusigaye rukorera.