Home Amakuru “Muhamad yarwanye intambara aharanira ubutegetsi ” ACP Basabose

“Muhamad yarwanye intambara aharanira ubutegetsi ” ACP Basabose

3798
0

Kuri iki cyumweru tariki 02 Ukuboza 2018, urubyiruko rw’abayislamu rwo mu karere ka Nyarugenge rwaganirijwe n’ubuyobozi bw’umuryango w’abayislamu mu Rwanda mu mugi wa Kigali  ndetse na Police y’u Rwanda, ni ibiganiro byabigishaga gukunda igihugu ndetse no kurwanya iterabwoba.

Mu kiganiro cyatanzwe na ACP Dennis Basabose uyobora ishami rya Police rishinzwe kurwanya iterabwoba (CTU) yagaragarije urubyiruko rw’abayislamu ko iterabwoba ntaho rihuriye n’idini ya Islam ahubwo ko hari abantu bitwaza idini bagashaka gukoresha urubyiruko mu bikorwa by’iterabwoba.

Yagarutse ku rwitwazo abashaka kujyana abantu mu mitwe y’iterabwoba bakoresha, harimo kubashishikariza kurwana bityo upfuye akajya mu ijuru.

Yagize ati: “abantu baraza bakabizeza ibitangaza ngo bazabona mu ijuru, ngo genda, nupfa,ugapfira muri Jihad ngo igitonyanga cy’amaraso yawe kizagera ku butaka nawe roho yawe bayakiriye mu ijuru. Ariko nyamara uwo ubikubwira ari kubaka etaje hano mujyi Kigali…”

ACP Dennis Basabose atanga ikiganiro ku rubyiruko rw’abayislam

Yasabye kurenga ibyo babwirwa kuko nabo ibyo byiza bavuga ko bazabona mu ijuru nabo aribo ba mbere bakabaye babyikorera ariko kubera inyungu bafite bashora abandi muri ibyo bikorwa, cyane cyane urubyiruko.

Yashimangiye ko nta muntu n’umwe uzi iby’Imana kandi ko nta muntu Imana yasabye kuyikorera imirimo yayo.

“Iby’imana ntawe ubizi nta n’ubyumva, ntawe,ntaho wamusanga, n’aba sheikh n’aba Pasiteri n’iki, uretse kwemera gusa, ubundi se icyo muzi ni iki,uretse kwemera ngo nakurikiye uyu murongo ariko ubundi ntawubisobanukiwe, ntabwo tuzi neza aho tuzajya nituramuka dupfuye”

ACP Basabose yanavuze ko banitwaza intambara barwana ari inzira ya Muhamad kandi yararwaniraga ubutegetsi bushingiye ku idini, nyuma yo kubuzwa amahwemo.

akababwira ngo muzarwane mu nzira ya Muhamad, ngo yarwanye intambara, yarwaniraga iki ninde ukizi,yarwaniraga ubutegetsi bushingiye ku idini,yarwanaga kuko bari bamubujije amahwemo, bamubujije gusenga uko abishaka. Ibyo babyita politiki. uburenganzira bwanjye iyo ubumbujije bwaba ubwo gusenga bwaba ubw’iki bwaba ubw’imyemerere y’idini, iyo nshoboye ndahaguruka nkarwana ngashaka n’abayoboke nabo bakamfasha kurwana iyo ntambara, niyo ntambara Muhamad yarwanaga”

Yanabwiye urubyiruko rw’abayislamu ko intambara Muhamad yarwaye itari iyo kurwanirira Imana kuko atahisemo gupfa ngo ajye mu ijuru hakiri kare.

ACP Dennis Basabose, Uyobora ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba (CTU)

Yagarutse kuri iyi ntambara Muhamad yarwanye ko yari igamije ubutegetsi, bakarwanira ko ubutegetsi bw’abayislamu bwaguka.

Yagize ati: “tuzagende dufate igihugu twongereho ikindi, twongereho ikindi ubutegetsi bw’abayislamu bube bunini cyane. Idini?, iyo ni Expansion(kwaguka) ni nkuko n’ubwami bwatangiriye muri Gasabo bakagenda bagura…”

ACP Basabose yasabye urubyiruko kutumva ububeshyi bw’abantu bavuga ko bazajya mu ijuru ari uko biturukirijeho igisasu kigahitana abantu imbaga , nyamara uwabivuze we yahembwe amadorali ari kubaka amazu muri za Qatar na Saudi Arabia.

Urubyiruko rw’abayislam rwo muri Nyarugenge rwitabiriye ikiganiro

Yabwiye urubyiruko ko kwishora mu bikorwa by’iterabwoba bizana ingaruka mbi harimo kuba hari abantu bicwa , gufungwa mu gihe atahuwe, guteranya imiryango urwango mu miryango n’ibindi byinshi.

Basabose kandi yavuze ko ufite ibitekerezo byo gukora iterabwoba, afatwa akagororwa nk’uko hari n’abandi bafashwe banafunzwe.

Yashishikarije urubyiruko kwisunga ubuyobozi bw’umuryango w’abayislamu mu Rwanda (RMC) bagafatanya gushaka icyabateza imbere. Abasaba kwirinda umuntu wese yaba umushehe, Imam cg mugenzi we, ubigisha ibintu byose biganisha ku ntambara byo kurwanira Imana, abasaba gufatanya mu gukumira iyo myemerere, inyigisho, ibyicaro byo mu ngo,Madarasa, kujya kwigishwa babihereranye, abashishikariza gutanga amakuru ku nzego z’aba iz’umuryango w’abayislamu cyangwa Polisi z’aho babibonye.

Sheikh Mussa Sindayigaya, Imam w’umujyi wa Kigali nawe yatanze ikiganiro

Imam w’umujyi wa Kigali Sheikh Mussa Sindayigaya mu kiganiro  yatanze yari yasabye urubyiruko gukunda igihugu no kurwanya icyari cyo cyose cyakwangiza igihugu cyabo, yaberetse ko inyigisho z’idini ya Islam zirwanya ibibi ari nabyo igihugu gihora kirwanya.

Ibi biganiro biri muri gahunda y’umuryango w’abayislamu mu Rwanda yo gukomeza kwigisha urubyiruko rw’abayislam ruri mu biruhuko gukunda igihugu no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba no kwirinda kubyishoramo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here