Home Amakuru Mu mujyi wa Nyamata hagiye kubakwa umusigiti wa miliyoni 300

Mu mujyi wa Nyamata hagiye kubakwa umusigiti wa miliyoni 300

2299
2

Mu karere ka Bugesera,mu mujyi wa Nyamata umuryango Istiqaamat w’abanyaOman ugiye kubakwa umusigiti ufite agaciro ka miliyoni 300, ibuye ry’ifatizo rikaba ryarashyizweho n’umuryango wabayislamu mu Rwanda, Istiqaamat n’akarere ka Bugesera.

Mufti w’u Rwanda wungirije sheikh Nshimiyimana Swaleh yasabye abatuye nyamata no mu karere ka Bugesera kuzaba aba mbere bazungukira muri uyu mushingawubatswe na Istiqaama nk’umufatanyabikorwa mwiza wa RMC,abashishikariza gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere bahereye ku mushinga ugiye gutangira mu minsi ya vuba, ku buryo buri wese azibonera uburyo bwo kwishyura mituel de santé n’ibindi.

Abatuye Nyamata berekwa igishushanyo mbonera cy’umusigiti

Sheikh Said bin Ahmed al Hattali,uhagrariye Istiqaamat muri RDC, Uburundi n’U Rwanda, ijambo rye akaba yasabye abayislamu bo mu karere ka Bugesera ko nubwo bo bagiye kububakira umusigiti mwiza, nabo bagomba kugaragaza ubushake mu bikorwa byiza babateganyiriza anabibutsa ko bafite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’ubuyislamu mu Karere kabo.

Igishushanyo mbonera cy’umusigiti uko uzaba umeze

Uretse kubakirwa umusigiti,hazubakwa n’izindi nyubako z’amashuri yaba ay’idini n’ubumenyingiro n’ibindi bifitiye abayislamu akamaro ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Istiqaamat ni umuryango w’abanyaOman ukorera hirya no hino ku isi, uretse iki gikorwa kizatwara miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda. Uri kubaka umusigiti wigorofa rimwe mu karere ka karongi mu murenge wa Bwishyura uzatwara miliyoni zirenga 100, ndetse ukaba warujuje umusigiti uri mu karere ka Kicukiro watashywe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Ahazubakwa umusigiti i Nyamata n’ibindi bikorwa

2 COMMENTS

  1. Assalam alaykum wa rahmatullahi wa barakaatuh,
    bazahuze inyubako n’igishushanyo mbonera kuko harubwo usanga bidahura. Masdjid Bilal kwa Gitwaza nayo muzayikorere ubuvugizi. Murakoze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here