Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12, Mutarama 2019, mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Mwogo hahuriye abana b’abayislamu bavuye mu misigiti 6 ituriye Mwogo mu cyo bise Zone ya Mwogo, bakora amarushanwa yo gusoma Qoran ku bana bafashe Qoran mu mutwe iJuzu (igice) rimwe n’abiri. Mwogo ikaba iri mu birometero bigera kuri 15 uvuye mu mujyi wa Nyamata.
Ni igikorwa cyakurikiranywe n’umuyobozi ushinzwe iterambere rya Qoran mu muryango w’abayislamu mu Rwanda Sheikh Nahayo Ramadhan ndetse na Sheikh Ally Kajura, nk’uwungirije ushinzwe iterambere rya Qoran, akaba n’umuyobozi wa Darul Qoran.
Mu gihe cy’amasaha abiri, itsinda ry’abakosozi ba Qoran ku rwego rw’igihugu babajije abana bafashe Qoran mu mutwe, aho buri wese yahabwaga ibibazo bitatu ari nabyo byatumye babona urwego bagezeho rwabaheshaga amanota.
Mu ijambo rye umuyobozi w’akarere ka Bugesera muri RMC Sheikh Sekamana Omar Joseph ukiri mushya mu mirimo yashimiye ba Imam b’imisigiti itandatu bahisemo gukorera hamwe bakaba barashoboye gutegura igikorwa nk’icyo yiboneyeho aboneraho kubasaba gukomeza gukorera hamwe kuko kwishyira hamwe bibyara umusaruro mwiza.
Yabasabye ko ibyo bakora mu mbaraga zabo barushaho kuzongera kuko yifuza ko mu bufatanye bagomba kugera ku iterambere ry’umuyislamu cyane cyane kuzamura imisomere myiza ya Qoran .
Sheikh Nahayo Ramadhan, umuyobozi ushinzwe iterambere rya Qoran muri RMC wari n’umushyitsi mukuru yasabye abana kurushaho gukunda Qoran kuko ariyo izatuma bagera kure kandi heza, abatangariza ko nk’umuryango w’abayislamu mu Rwanda hashyizweho uburyo bushya bwo kwigisha Qoran aho abana bose bazajya bigira mu gitabo kimwe cyoroshye mu kucyiga ndetse no kukirangiza vuba, ariko ko bizabanzirizwa no guhugura abarimu bakigisha mu buryo bumwe.
Yaboneyeho kandi kubibutsa ko ibyo bifuza byose batabigeraho badafite umutekano abasaba gukomeza kuba umuntu umwe birindira umutekano kuko udafite umutekano nta nakimwe yageraho.
“ndasaba rero ko twese nk’abayislamu n’abatari abayislamu tuba ikintu kimwe kugira ngo tubashe kubumbatira umutekano,duhanahane amakuru kugira ngo umutekano hatagira uwuhungabanya, igihe hazaba hari umutekano ya Qoran tuzicara tuyige,igihe hari umutekano tuzakora ibikorwa bya dawa dutekanye, iyo ni inshingano ya buri munyarwanda byumwihariko ikaba iy’umuyislamu”
abana barushanijwe muri aya marushanwa bari 16 barimo 10 barushanwaga mu ijuzu rimwe na 6 barushanwaga mu majuzu abiri
mu majuzu abiri uwabaye uwa mbere ni umwana witwa Biziyaremye Dhurkarnain wabonye igihembo cy’amafaranga 20,000 ndetse ahabwa n’igare mu gihe abandi bagiye bahabwa amasaha yo kumanika mu rugo
uyu mwana w’imyaka 15, yatangarije umuyoboro ko iri gare rigiye kumugirira umumaro ukomeye kuko mu rugo ntaryo bagiraga rikaba rigiye kubafasha kuzajya rivoma amazi.
“iri gare rigiye kuzajya ripfasha kujya kuvoma amazi, kuko twavomaga kure cyane, ariko ubu birakemutse, ningira ahantu ngiye nzajya ndijyana bitumen mbanguka vuba vuba”
Said Bin Ahmed Al Hattali uyobora umuryango Istiqaamah mu karere k’ibiyaga bigari, akaba yari umuterannkunga w’aya marushanwa yavuze ko kwita kuri Qoran mu gice cy’icyaro ari imwe mu nzira ikomeye yo gushishikariza abana gusoma Qoran,kuyifata mu mutwe ndetse no kumenya ubumenyi bw’ibanze ku idini ya islam, anashimira uburyo yumvise uko aba bana basoma kandi ko imisomere yabo izaba myiza cyane.
Imisigiti itandatu yateraniye I Mwogo ni imisigiti ya Mwogo,Gitaraga, Bitaba,Rugunga, Kabukuba na Kabagore.