Home Amakuru Munderere Ally arasomerwa kuri uyu wa gatanu tariki 18 Mutarama

Munderere Ally arasomerwa kuri uyu wa gatanu tariki 18 Mutarama

1358
0

Urubanza ruregwamo Munderere Ally wigeze kuba Imam wungirije w’umujyi wa Kigali, mu muryango w’abayislamu mu Rwanda mu mwaka w’2013 kugeza mu mwaka 2016 rurasomwa kuri uyu wa gatanu tariki 18 Mutarama 2019, mu rukiko rw’ubujurire ruri ku Kimihurura.

Munderere Ally aregwa ibyaha bibiri birimo amacakubiri n’ivangura no guteza imvururu cyangwa n’imidugararo muri rubanda.

Amakuru dukesha uwunganira Munderere Ally mu mategeko avuga ko urubanza rwagombaga gusomwa ku itariki ya 11 Mutarama 2018, ariko bakaba baramenyeshejwe ko kubera ikibazo cy’uko umucamanza wagombaga kurusoma yari arwaye rwimuriwe mu cyumweru kimwe.

Munderere Ally aregwa ibyaha bibiri birimo icy’amacakubiri no guteza imvururu n’imidugararo muri rubanza,aho ibi byaha byose ashinjwa ko yabikoreye ku rubuga nkoranyambaga rwa Wattsap ariko we n’umwunganira bakaba babihakana.

Urukiko rukuru rwari rwamuhamije ibi byaha byombi rumukatira imyaka 10 ariko arajurira.

Kuri uyu gatanu tariki ya 18 Mutarama 2019, urukiko rw’ubujurire rukaba ruzasoma imyanzuro yarwo ku byaha aregwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here