Home Amakuru Abantu 8 baracyarembye cyane nyuma y’igitero cyo muri New Zealand

Abantu 8 baracyarembye cyane nyuma y’igitero cyo muri New Zealand

1059
0

Nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe ku misigiti 2 yo mu mujyi wa Christchurch mu gihugu cya New Zealand kigahitana abayislam 51, abandi 49 bagakomereka, kuri ubu abarashwe bakomeje kwitabwabo.

Radio ya New Zealand iravuga ko abarashwe bagakomereka 30 bakiri kwa muganga mu gihe muri bo 8 bari gukurikirwa bya hafi kubera ko barebye bikomeye.

Mu barebye bikomeye harimo umwana w’umukobwa w’imyaka ine uri gukurikiranwa n’ibitaro byitwa Starship.

David Meated, umwe mu bayobozi b’ubuzima mu karere ka Canterbury yatangaje ko ibitaro byakiriya inkomere 49 kandi zitabwaho kuva igitero cyo kuwa gatanu cyabaho.

Uyu mugabo yavuze ko ibitaro biri kubitaho mu buryo budasanzwe kandi ko ari ibitaro bike byakemura ikibazo cy’abarashwe, gusa yizeza buri warashwe ari kwitabwaho bidasanzwe, kandi ko nta muntu wari witaba Imana.

nyuma y’iraswa bamwe mu barashwe bahise bajya mu bihe bikomey, benshi mu bakometse bakaba bakaba ari abana bakiri bato cyane.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, umunya Australia utuye muri New Zealand yiraye mu misigiti ibiri arasa abayislam bari barangije isengesho ry’ijuma, yica ako kanya 49, abandi babiri bagwa mu bitaro.

Ubutegetsi bwa New Zealand bwavuze ko bwamaze guta muri yombi Brenton Tarrant wagabye iki gitero.

Minisitiri w’intebe wa New Zealand yahise atangaza ko igikorwa cyakozwe ari igitero cy’iterabwoba, ndetse leta ye itangaza ko igiye gusubiramo itegeko ryo gutunga imbunda.Umunsi ukurikiyeho Minisitiri w’intebe yifatanyije n’ihuriro ry’abayislam bo muri New Zealand arabahumuriza.

Polisi ya New Zealand kandi yatangaje ko yanataye muri yombi abandi bantu babiri bashinjwa kuba bafite uruhare mu gutatanya na Brenton Tarrant kugera ku mugambi we mubisha.

Muri New Zealand babarirwa abayislam 1% ku baturage miliyoni 5 zituye New Zealand, benshi muri bo bakaba bafite inkomoko muri Aziya y’amajyepfo ndetse n’Uburayi bw’uburasirazuba, Ubuyislam bwageze muri New Zealand kuva mu mwaka w’1900  yakoa akaba bariyongereye cyane muri za 70, naho ikigo gikomeye cya kislam kikaba cyarubutswe muri 59 kuri ubu hakaba hari imisigiti myinshi ndetse n’amshuri yigisha idini ya islam.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here