Umuryango Al amar ufatanyije n’umuryango wabayislam mu Rwanda kuri uyu wa gatanu watanze ifutari ku bayislam bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge iherere mu murenge wa Mageragere.
Iyi futari igizwe n’umucei, isukari, amvuta yo kurya, ndetse n’ifu y’igikoma, byakusanyijwe n’umuryango nyarwanda wa Kislam al amar.
Atanga iyi nkunga Sheikh Iyakaremye Omar Suleiman, umuyobozi wungirije wa al Amar yabwiye umuyoboro ko gutanga aya mafunguro biri muri gahunda yo kuha kubana n’abayislammuri ibi bihe by’igisibo cy’ukwezi kwa ramadhan ndetse no gukomeza kuba hafi abari mu bibe bidasanzwe harimo abafunzwe.
“abafunzwe baba bari mu bihe bikomeye, nubwo baba baranyereye mu makosa, ariko baracyari abayislam baracyari abantu bacu, turabazirikana baracyari muri Umma”
Sheikh Omar Suleiman kandi yavuze ko kugenera inkunga abagororwa byibumbiye mu bintu bibiri birimo kubasura ukabaganiriza ndetse no kubaha ifutari mu gisibo byose biri mu byiza batozwa n’idini ya islam.
Uyobora Komisiyo y’ibwirizabutumwa mu mu muryango w’abayislam mu Rwanda Sheikh Murangwa Jamilu wari muri iki gikorwa nawe avuga ko nk’umuryango w’abayislam mu Rwanda kwemererwa kugemurira abayislam bari muri za gereza ari kimwe mubyo bashimira urwego rw’imfungwa n’abagororwa kandi ko basanzwe bakorana neza, naho ku gikorwa gikozwe na Al amal kiri mu bikorwa bashishikariza abafatanyabikorwa babo.
“iki gikorwa kibaye ni kimwe mu byo duhamagarira abo dukorana buri munsi, gutanga ifutari nk’uko ni kimwe mu bimenyetso byiza kandi Allah yishimira kuko uba ugize uruhare mu gutuma ibiremwa bye bikomeza kumererwa neza, noneho abafunzwe bo birabanyura cyane”.
Ku ruhande rw’abayislam bakiriye iki gikorwa muri gereza ya Nyarugenge nnabo bishimiye uburyo abavandimwe babo babibutse bakabaha amafunguro yo kurya muri ibi bihe bikomeye.
Nyange Adam, imam w’abayislam bafungiwe muri gereza ya Mageragere yabwiye umuyoboro ko ari igikorwa atabona uburyo akivuga.
“sinabona uko mbivuga, abavandimwe iyo baje aha baba batwibutse, batweretse ko bakituzirikana, rwose nakubwira ngo turishimye kandi ibi biraza kudufasha, kandi ibi tubisangira n’abagororwa bose”
Nyange kandi yagize ati: “twaguye mu byaha, ariko iyo muje kudusura biduha imbaraga zo kutazongera kubigwamo”
Si ubwa mbere uyu muryaango utanze ifutari ku bayislam ba hano mu mujyi , kuko mu ntangiririzo z’iki gisibo wari watanze ifutari ku banyeshuri b’abayislam biga muri lycee de Kigali, no mu cyahoze ari Kist ndetse n’imiryango y’abatishoboye n’abarwayi basanzwe bafashwa.
Gereza ya Nyarugenge ifungiwemo abarenga9000, muri bo Abayislamu bafungiwemo barenga 700 aho abarenga 400 ari abayislam binjiriye idini ya islam muri gereza, bashimira uburyo abayislam bakomeje kubaba hafi haba muri ibi bihe ndetse no mu bihe bitari iby’igisibo, aho babashakiye bimwe mu bikoresho by’isuku birimo ibyogosha imisatsi.
Bihibindi Nuhu